Indirimbo yanjye na Meddy irahari ariko ntabwo irarangira-Diamond Platnumz

  • admin
  • 16/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Diamond Platnumz watumiwe gusoza iserukiramuco ryiswe Iwacu Muzika Festival, yavuze ko indirimbo yakoranye na Meddy yatinze gusohoka kuko byagoranye guhuza umwanya, kubera imiterere y’ibitaramo byabo no kutabonana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019,Diamond yanavuze ko umuhanzikazi ukizamuka Sunny atamuzi ahubwo yifuza kumubona no kumwumva.

Mu gihe hari amakuru menshi yagiye akwirakwira mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko hari abahanzi barimo Meddy, The Ben na Sunny bashatse gukora n’iki cyamamare indirimbo,cyavuze ko hari imishinga y’Abanyarwanda iri muri Wasafi.

Gusa yatinze ku ndirimbo yakoranye na Meddy aho yavuze ko iyi ndirimbo yatinze gusohoka kubera kudahuza igihe.

Ati “Indirimbo ya Meddy irahari ariko ntabwo irarangira kubera ko byagoranye guhuza umwanya ngo duhurire muri Studio tuyirangize, ariko mu minsi micye muzayumva”.

Diamond yavuze no kuri ShaddyBoo wamamaye kubera imbuga nkoranyambaga, abwira abanyamakuru ko nta mubano udasanzwe afitanye nawe nkuko benshi babikeka ko ahubwo amufata nka mushiki we akunda kandi akurikira.

Ati “Shaddyboo ni mushikiwange wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nkurikira kandi mufata nka mushiki wange, nta wundi mubano wihariye hagati yange nawe”.

JPEG - 100.9 kb
Diamond yavuze ko umuhanzikazi ukizamuka Sunny atamuzi ahubwo yifuza kumubona no kumwumva



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/08/2019
  • Hashize 5 years