Indirimbo Queen Cha yashyize hanze Irigushimangira uburyohe bw’urukundo arimo

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Queen Cha bivugwa ko amaze iminsi afite umusore bakundana nubwo amakuru y’urukundo rwabo atajya yifuza kuyashyira hanze. Iyo uganiriye n’uyu mukobwa akubwira ko yahuzwe ibijyanye no kuvuga umukunzi we mu itangazamakuru nubwo atanemera ko hari uwo afite muri iyi minsi, gusa umwe mu nshuti za hafi ze yavuze ko Queen Cha hari umusore bari gukundana gusa birinda ko amakuru yabo yajya hanze.

inkuru ziri mu zica ibintu ni iy’umusore wahoze ukundana na Queen Cha (Dj Coxxx) bivugwa ko agiye kurushinga, gusa uyu muhanzikazi ngo amakuru ahari ahamya ko uyu muhanzikazi yaba asigaye afite umusore bakundana .

Iyi ndirimbo nshya Queen Cha yashyize hanze biravugwa ko ishimangira uburyohe bw’urukundo arimo n’umusore bamaranye iminsi ariko bakaba barahisemo kugira ibanga amakuru ajyanye n’urukundo rwabo, Queen Cha we avuga kuri iyi ndirimbo yatangaje ko ari indirimbo isanzwe y’urukundo buri wese yatura uwo bakundana gusa ku kijyanye n’uko yaba ari indirimbo ivuga urukundo arimo muri iyi minsi uyu muhanzikazi atangaza ko amakuru y’urukundo rwe yumva atiteguye kuyavugaho muri iki gihe aha akaba yabwiye Inyarwanda.com ko igihe nikigera azabivugaho akanatangaza umusore bazaba bakundana.

yi ndirimbo nshya ya Queen Cha yitwa ‘Ishusho y’urukundo’ ni indirimbo igenda gahoro irimo ubutumwa bwiganjemo ubw’umuntu ubwira undi bakundana.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA QUEEN CHA ’ISHUSHO Y’URUKUNDO’

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years