Incamake y’amateka y’u Rwanda abantu badakwiye kwirengagiza

  • admin
  • 26/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu binyejana bitandukanye, u Rwanda rwari ruyobowe n’ ubwami bwegereye abaturage. Rwayoborwaga n’ abami b’Abatutsi bavaga mu bwoko bumwe. Umwami yafashwaga n’abatware batatu b’ingenzi ari bo, Umutware w’umukenke wari ushinzwe ibintu byose birebana n’ubworozi bw’inka, umutware w’ubutaka n’ Umutware w’Ingabo. Umwami niwe wari umugaba w’ikirenga.

Imibanire isanzwe hagati y’ Abahutu, Abatutsi n’ abatwa yari myiza kandi umubano wari magirirane. Mu 1899, u Rwanda rwatangiye gukoronizwa n’Abadage, mu mwaka wa 1919, Ishyirahamwe ry’ibihugu (SDN) ryahaye u Rwanda Ububirigi kugira ngo buyiruyoborere mu buryo buziguye.

Guhera mu mwaka wa 1959, Abatutsi barahizwe, icyo gihe ibihumbi by’amagana biricwa na miliyoni zirenga ebyiri zigirwa impunzi. Repubulika ya mbere, yari iyobowe na Perezida Gregoire Kayibanda, n’iya kabiri na Juvenal Habyarimana zagiye zibiba amacakubiri yo kwangisha Abatutsi bituma benshi muri bo bicwa.

Ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyarwanda (RANU) ryatangijwe mu 1979 n’Abanyarwanda bari mu buhingiro, kugira ngo barwanye iyo politiki yari ishingiye ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, ubwicanyi bwa hato na hato, kwima abaturage uburenganzira ku gihugu cyabo no kuba nta rubuga rwa politiki iganira ku mahoro rwabagaho.

Mu 1987, ishyaka rya RANU ryaje guhinduka Umuryango RPF-Inkotanyi. Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, Umuryango RPF watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu bitero byarangiranye no guhirika ubutegetsi bw’igitugu mu 1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu barenga miliyoni imwe-Abatutsi n’Abahutu bari bitandukanyije n’umugambi wa jenoside.

RPA (ishami rya gisirikare ry’Umuryango RPF) rimaze gufata Kigali, ku itariki 4 Nyakanga, Umuryango RPF wahise ushyiraho Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yari iyobowe na Perezida Pasteur Bizimungu, ihuriza hamwe amashyaka yose ya politiki atarakoze jenoside.

Mu mwaka wa 2000, Inteko Ishinga amategeko itorera Pasteur Bizimungu kuba Perezida, nyuma yaho aza gusimburwa na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo amaze gutorwa n’Umuryango RPF kugira ngo ayobore iyo Leta y’ubumwe. Mu 2003, Perezida Paul Kagame yatowe n’abaturage ku bw’iganze rw’amajwi kugira ngo ayobore igihugu muri manda y’imyaka irindwi.

Muri iyo myaka irindwi, igihugu cyateye imbere mu nzego zitandukanye zirimo urw’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, cyubaka n’urwego rwa politiki ku buryo butangaje, gikomeza kurinda amahoro n’umutekano byari bigezweho n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu 2010, Perezida Kagame yongeye gutorerwa manda ya kabiri kugira ngo akomeze ateze imbere igihugu ndetse azamure imibereho y’Abanyarwanda bose.

Muhabura.rw

  • admin
  • 26/03/2019
  • Hashize 5 years