Inama yo ku rwego rw’Isi y’Abanyeshuri biga ubuganga izabera mu Rwanda

  • admin
  • 03/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kibinyujije mu Rwego rwo guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama, RCB, kiratangaza ko kizakira inama mpuzamahanga y’Abanyeshuri biga ubuganga.

Itangazo RDB yashyize ahagaragara rivuga ko iyo nama yitwa World Healthcare Students Symposium (WHSS 2017) izaba ibaye ku nshuro ya karindwi, izaba kuva ku ya 23 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2017.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belize Kariza, avuga ko iyo nama y’iminsi itanu izahuriramo abanyeshuri ba kaminuza biga ubuganga, farumasi, ubuforomo, n’ikoranabuhanga rijyanye n’ubuzima

Bazaganira ku bibazo bitandukanye byugarije ubuzima bw’abatuye Isi muri iki gihe, bungurane ibitekerezo ku buryo byakemuka.

Kariza yavuze ko u Rwanda rushimishijwe no kwakira iyo nama ati “Twishimiye kuzakira iyi nama, turasaba abazayitabira kuzatugezaho ibyo bifuza byose kugira ngo tuzabashe kuyitegura neza.”

Urwego rushinzwe kunganira mu kwamamaza no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda, RCB, rugamije gukomeza guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda bushingiye ku nama mpuzamahanga bukinjiriza igihugu amafaranga menshi ashoboka.

Kuva mu mwaka wa 2006, ubukerarugendo nibwo buza ku isonga mu kwinjiriza igihugu amadovize menshi.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye inama nyinshi zikomeye zirimo iy’Ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (WEF), iy’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, iy’Ubushakashatsi mu Buhinzi ku mugabane wa Afurika, FARA, n’izindi.

Umwaka wa 2016 kandi washize mu mujyi wa Kigali hubatswe inyubako zitandukanye zishobora kwakira inama zikomeye, nka Kigali Convention Center na hotel Marriott.


Belise Kariza, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/01/2017
  • Hashize 7 years