Inama ishinzwe umutekano ku isi igiye kuganira ku makimbirane avugwa hagati y’ibihugu 3 [ U Burundi, U Rwanda -Uganda]

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years

Guhera saa tatu za mugitondo ku masaha y’i New York hateganyijwe inama ihuza akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi yiga ku bibazo bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari.

Igihugu cya Dominican Republic muri uku kwezi nicyo kiyoboye aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 birimo bitanu bihoraho.

Huang Xia, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri aka karere yitwa araha raporo ibihugu bigize aka kanama y’uko ibintu bihagaze muri aka karere.

Biteganyijwe ko Huang Xia abwira iyi nama uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa DR Congo ashingiye kuri raporo y’amezi atandatu ashize kugeza mu kwa gatatu uyu mwaka.

Xia uri buganirize iyi nama ari i Nairobi muri Kenya, biteganyijwe ko abwira iyi nama umusaruro wavuye mu nama zahuje abashinzwe iperereza b’u Burundi, DRC, u Rwanda, Tanzania na Uganda, zabereye i Dar es Salaam mukwa 11/2019 n’i Nairobi mukwa 02/2020.

Bwana Xia biteganyijwe kandi ko abwira iyi nama uko ibintu bimeze uyu munsi mu burasirazuba bwa DR Congo.

Aha haracyavugwa ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Epfo bihitana ubuzima bw’abaturage abandi bakava mu byabo.

Raporo ya ONU iheruka ivuga ko kuva ibitero by’ingabo za leta ku mitwe yitwaje intwaro byatangira mu kwezi kwa 10 gushize, hari imitwe yaciwe intege ariko hari n’igikomeje ibikorwa byabyo muri ako gace.

Amakimbirane: Rwanda – Burundi, Rwanda -Uganda

Byitezwe ko iyi nama iza kuganira ku bibazo by’amakimbirane ya politiki avugwa hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi, u Burundi na Uganda.

Kuva mu 2015, na cyane cyane umwaka ushize, u Rwanda n’u Burundi byareganye gufasha abarwanya Leta z’ibihugu byombi bafite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Habaye ibitero bibiri ku birindiro by’ingabo zombi ku mupaka w’ibi bihugu wegereye ishyamba rya Nyungwe, impande zombi zareganye uruhare muri ibyo bitero.

Iyi nama kandi iraza kuganira ku ntambwe imaze guterwa mu gukemura amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda, ku muhate w’abategetsi ba Angola na DR Congo nk’abahuza.

Buri gihugu cyemeye gufungura bamwe mu baturage b’ikindi bari bafunzwe, Uganda yambura urupapuro rw’inzira Charlotte Mukankusi u Rwanda rushinja gukorera umutwe wa RNC.

Gusa, kugeza mbere y’icyorezo Covid-19 aya makimbirane yari atararangizwa kuko imigenderanire y’ibihugu byombi yari itarasubira uko yahoze, Letata y’u Rwanda yari itaremerera abaturage bayo kwambuka bajya muri Uganda.

Amatora mu Burundi

Indi ngingo ikomeye iyi nama iza kuganiraho ni amatora ateganyijwe mu kwezi kwa gutaha mu Burundi.

Raporo iheruka y’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, ishinja inzego zishinzwe iperereza mu Burundi n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, Imbonerakure, gukora ibikorwa by’ubwicanyi, ubugizi bwa nabi, iterabwoba n’andi mabi ku batavuga rumwe, abari mu yandi mashyaka, n’abadashyigikiye ishyaka CNDD-FDD.

Ibirego Leta y’u Burundi yavuze ko nta shingiro bifite.

Inama y’uyu munsi iraganira ku buryo ibintu byifashe ubu mu Burundi, uko hakoherezwa indorerezi z’amatora z’umuryango wa East African Community kuko aka kanama ka UN kavuga ko gatewe impungenge n’uko amatora yazaba mu mucyo n’ubwisanzure.

Iyi nama iri bube hakoreshejwe ubuhanga bwa Video Teleconference mu kwirinda coronavirus, iraganira ku buryo icyorezo Covid-19 gihagaze muri aka karere n’ingaruka kizagira mu ikemuka ry’ibibazo iyi nama iza kwigaho.

Kutumvikana kw’aka kanama ku Burundi

Mu gihe imyanzuro n’ibikorwa by’aka kanama ka ONU bishyigikirwa n’ibihugu bikagize byose ku bibazo bya DR Congo, ku Burundi hariho kutumvikana kw’abagize aka kanama gashinzwe umutekano ku isi.

Bimwe mu bihugu bigize aka kanama byavuze ko kubera ibikorwa byo guhonyanga uburenganzira bwa muntu bivugwa mu Burundi iki gihugu kigomba kuguma muri gahunda z’aka kanama.

Mu gihe ibindi bihugu nk’Uburusiya n’Ubushinwa bivuga ko u Burundi bugomba kuva kuri gahunda z’aka kanama kuko ibivugwa mu Burundi bidateje inkeke umutekano n’amahoro ku isi.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years