Imyanzuro y’Inama ya biro politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI yo ku wa 11Ukuboza 2016

  • admin
  • 12/12/2016
  • Hashize 7 years

Ku cyumweru, tariki 11 Ukuboza 2016, muri Kigali Convention Center, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali habereye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Twebwe abagize Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI tumaze kuganira kubyo Umuryango FPR-INKOTANYI wagezeho haba mu iterambere rusange ry’u Rwanda, guhangana n’Inzitizi zitudindiza mu iterambere ryihuse kandi rirambye, Icyerekezo 2050 n’imigambi y’Umuryango RPF-INKOTANYI kuva 2017 kugera 2024.

Twebwe abagize Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI, tumaze kungurana ibitekerezo kungingo zose zari ziteganyijwe;

1. Twishimiye ibimaze kugerwaho n’Umuryango FPR-INKOTANYI bishingiye kubufatanye, gukorera hamwe buri wese atanga umusanzu we kuko kubaka Igihugu ari inshingano zaburi Munyarwanda.

2. Twiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego z’Umuryango by’umwihariko mu tugari no mu midugudu.

3. Twiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza imikorere y’inzego z’ubucamanza.

4. Twiyemeje gukora byinshi kandi byiza mu nyungu z’umuturage kugirango imiberehoye irusheho kuba myiza kandi yigire yihesha agaciro.

5. Twiyemeje gukomeza gusigasira umutekano, uburenganzira n?ubumwe bw’Abanyarwanda umusingi w’iterambere Igihugu cyacu cyifuza.

6. Twiyemeje kubakira kubyo twagezeho no kubirinda dushingiye kumahame shingiro y’Umuryango FPR-INKOTANYI.

7. Twiyemeje kurwanya byimazeyo ruswa n’akarengane kandi dushyigikiyeko icyaha cya ruswa kidasaza.

8. Twiyemeje kurushaho kumenyekanisha mu Rwanda ndetse no mu mahanga ibikorerwa mu Gihugu hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka (social media n’ibindi).

9. Twiyemeje gukoresha no gucunga neza umutungo w’Igihugu mu nyungu z’Abanyarwanda bose ubicunze nabi akabiryozwa.

10. Twiyemeje kongera imbaraga mu gufata umuturage nk’ishingiro ry’imiyoborere myiza ahabwa serivisi nziza kandi vuba.

11. Twiyemeje gukora ibishoboka byose kugirango imigambi y’Umuryango FPR-INKOTANYI 2017-2024 izagerweho.

12. Twiyemeje kandi gukora ibishoboka byose kugirango umushinga w’Icyerekezo cy’Igihugu 2050 uzagere kuntego zawo.

13. Twongeye gushimangira ko nta munyamuryango uri hejuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI by’umwihariko n’Igihugu muri rusange.

Bikorewe i Kigali kuwa 11 Ukuboza 2016

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/12/2016
  • Hashize 7 years