Imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Rwanda na Uganda mu rwego rwo gushaka umuti w’amakimbirane yabaye karande

  • admin
  • 16/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uumwe mu myanzuro y’inama yahuje intuma za Guverinoma ya Uganda n’u Rwanda ni uko u Rwanda rwashyikirije Uganda urutonde rw’Abanyarwanda ifunze binyuranyije n’amategeko, nayo yemera ko igiye gukurikirana iki kibazo ikazarekura abo bizagaragara ko badafite ibyaha bashinjwa n’inkiko.

Iyi nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri aho yari igamije gushakira umuti ikibazo cy’umubano utameze neza umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi by’ibituranyi.

Ni nyuma y’uko ibi bihuigu byombi byari biherutse guhurira i Luanda muri Angola tariki Kanama 2019 bigashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ari nayo ateganya ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Umwanzuro wa mbere w’iyi nama ureba Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, abenshi ntibagezwe imbere y’inkiko ahubwo bagakorerwa iyicarubozo, nyuma bakajugunywa ku mipaka y’u Rwanda.

Ugira uti “U Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, maze Repubulika ya Uganda yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.

Aha Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko ku bantu bivugwa ko bafungiwe muri Uganda, hazakoreshwa inzira zisanzwe z’amategeko, ari ko uretse n’abari muri Uganda uyu munsi “no mu gihe kiri imbere, ku bihugu byombi, buri wese agomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko.”

Umwanzuro wa gatatu ni uko ibihugu byombi byemeranyije kurwanya ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa kimwe muri byo.

Umwanzuro wa kane uvuga ko ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe ko mu gihe kiri imbere hazajya habaho ubufatanye mu gukurikirana abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Umwanzuro wa Gatanu ni uko ibihugu byombi byemeranyije guhagarika icengezamatwara (propaganda) iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.

Ibihugu byombi Kandi byemeranyije ko ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu hamwe n’izindi ngingo, byo bizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala muri Uganda nyuma y’iminsi 30, hagakomeza kuganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda.

Ni mu gihe kandi hari hashize igihe u Rwanda rgushinja Uganda gufunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko no kubakorera iyicarubozo ku buryo no mu minsi ishize,Abanyarwanda 32 bo mu itorero rya ADEPR bagaruwe mu gihugu nyuma y’igihe bafungiwe muri Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwavuze ikibazo uko giteye ngo gishakirwe umuti, ari nayo mpamvu inama yatinze kandi ngo si ubwa nyuma ibihugu byombi biganiriye.

Ati “Twatanze urutonde ngo bakusanye amakuru ku byerekeye ifungwa ryabo, bayakoreho iperereza, hanyuma inama itaha bazagire icyo batubwira ku byerekeye inzira z’amategeko nko gushyikirizwa inkiko ku bafite ibyo bashinjwa, hanyuma abadafite ibyo bashinjwa bakarekurwa.”

Ntabwo yatangaje umubare w’Abanyarwanda bari ku rutonde u Rwanda rwashyikirije Uganda, ariko ngo yizeye ko izagira icyo ikora kuri uru rutonde.

’Uganda ntabwo izacumbikira abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda’

Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y’ibirego u Rwanda rushinja Uganda byo gufasha imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC na FDLR, nta nyungu n’imwe yaba ibifitemo.

Yakomeje ati “Uganda ntabwo icumbikiye, ntabwo izacumbikira, ntabwo izarebera, ntabwo izashishikariza abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. N’umuntu ubikora azakurikiranwa hashingiwe ku mategeko.”

Yungamo ati “Igihari ni uko nta nyungu n’imwe dufite mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko ntekereza ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Uganda.”

Minisitiri Kutesa yavuze yavuze ko birebana no kuba yemera ibirego by’u Rwanda, bikwiye kumvikana ko iyi nama yakoranye kubera amasezerano y’abakuru b’ibihugu yasinyiwe i Luanda muri Kanama, aho bagomba gusuzuma buri ngingo yose buri gihugu cyagaragaje ko gishinja ikindi. Yavuze ko iyi ari inama ya mbere ariko hari umwanya wo ‘kugenzura ingingo zose”, hakaboneka n’uburyo bwo kuzikemura.

Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Nduhungirehe ririmo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Maj General Frank Mugambage; Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS, Major General Joseph Nzabamwita n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano, Col Anaclet Kalibata.

Mu bihugu by’abahuza hari Umujyanama muri ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, Minisitiri w’intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa RDC, Inzun Justin Kakiak.

Itsinda rya Uganda ryari riyobowe na Minisitiri Sam Kutesa ririmo Minisitiri w’umutekano Gen. J.J Odongo Abu, Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb Joseph Ocwet, Intumwa nkuru ya Leta William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Oliver Wonekha.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/09/2019
  • Hashize 5 years