Imyaka 16 irashize Polisi y’u Rwanda ishinzwe- Bimwe mu byagezweho n’uru rwego

  • admin
  • 17/06/2016
  • Hashize 8 years

Abashyitsi batandukanye bo mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri leta, abanyeshuri n’abandi bo mu nzego zinyuranye bifatanyije na Polisi y’u Rwanda tariki ya 16 Kamena kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe. Polisi y’u Rwnda yashinzwe tariki ya 16 Kamena 2016.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byahuriranye no gusoza icyumweru cyari cyarahariwe ibikorwa Polisi y’u Rwanda, aho hatanzwe ubukangurambaga n’ibiganiro mu gihugu hose ku nsanganyamatsiko zitandukanye zihuriza ku bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha no kurengera umwana by’umwihariko. Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye iyi sabukuru, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango,yashimiye Polisi y’u Rwanda ibyo ikora byose mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo. Yagaragaje akamaro kanini umutekano ufite mu iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere rinyuranye rubikesha abaturage barwo bakora uko bashoboye kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye. Yagize ati:” Muri iki gihe dufite umutekano usesuye, kandi no mu bihe biri imbere niko bizaba bimeze kuko abaturage nabwo bazaba bafite umutekano uhagije”. Kugera kuri ibi byose, ni ukubera ubufatanye bwa buri wese ndetse no guharanira uburenganzira bw’umwana. Muri iki gihe, turamagana uwo ariwe wese ubangamira uburenganzira bw’umwana ubwo aribwo bwose”.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yihanangirije uwo ariwe wese ubona uburenganzira bw’umwana butubahirizwa akicecekera ntabigeze ku nzego z’umutekano, avuga ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yagize ati “Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasinyaga ku itegeko rishyiraho Polisi y’Igihugu hari muri ya minsi 100 n’ubundi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho abana bakoreshejwe muri Jenoside abandi bakicwa. Yakomeje avuga ko ishyirwaho ry’uru rwego ndetse runahabwa inshingano zisobanutse mu kureba ko amategeko yubahirizwa, byerekana ko hashyizwemo ingufu kugira ngo habeho kurwanya Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Kwizihiza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda byahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, hibukwa uko abana b’abirabura i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe mu mwaka w’1976 kubera politiki y’ivanguramoko yari iriho muri icyo gihugu. Yavuze Polisi itapfuye guhitamo iyi nsanganyamatsiko yo kurinda no kurengera umwana gusa ko ahubwo bihuje nayo mateka yose.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yavuze ko mbere yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 ya Polisi y’u Rwanda, habanje kubaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, insanganyamatsiko ikaba yari “Kurengera umwana”. Yagize ati:” Mu bikorwa bigiye bitandukanye abana barahohoterwa. Tugomba gukora ibishoboka byose bigahagarara. Abana nibo bayobozi b’ejo hazaza”. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana we yagarutse ku cyerekezo cy’aho igihugu cyacu kigana ndetse agaruka ku gukumira ibyaha ku buryo bujyanye n’igihe tugezemo, bikaba aribyo byatumye hatoranywa insanganyamatsiko y’uwo munsi mukuru. Insanganyamatsiko ikaba igira iti:” imyaka 16 y’ubufatanye mu gukumira ibyaha”. IGP Gasana yagize ati:” ibyo tumaze kugeraho ni umusaruro w’ubufatanye no kudushyigikira byaturutse ku bafatanyabikorwa n’inzego zinyuranye harimo leta, inzego zigenga ndetse n’abaturage”. Yakomeje avuga ko muri iyi myaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu kubaka ubushobozi bw’abakozi no kugira ibikoresho bigezweho ndetse n’ibikorwa remezo. Yakomeje agira ati:” Uku gutera imbere no kwiyubaka ku buryo bugaragara bituma dutanga n’umusanzu mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka; Haiti, Sudani, Sudani y’Epfo, Liberia, Centrafrika na Cote d’Ivoire”.

Mu bandi bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda bitabiriye kwizihiza isabukuru yayo harimo ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda, bakaba bari bahagarariwe na Gasamagera Wellars. Mu ijambo rye, Gasamagera yagize ati:” ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu gukorana n’abaturage byatumye ugukumira no kurwanya ibyaha bigerwaho ku buryo bushimishije. Muri iki gihe uburyo bukoreshwa mu gukumira no kurwanya ibyaha butandukanye cyane n’uko byari bimeze mu myaka 22 ishize kuko icyo gihe inzego z’umutekano zateraga ubwoba abaturage. Gasamagera yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda yarahisemo abaturage nk’abafatanyabikorwa bayo bituma uburyo bwo guhanahana amakuru ku gukumira ibyaha bworoha kandi bukihuta ibi bigatanga umusanzu mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu kwizihiza imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, hari habanje kubaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho hatanzwe ubukangurambaga mu gihugu hose ku kurengera umwana, kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya icuruzwa ry’abantu no kubahiriza amategeko y’umuhanda. RNP






Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/06/2016
  • Hashize 8 years