Imvugo yabaye ingiro Oswakim n’uwari umeze nk’impanga ye, bidasubirwaho basezeye kuri City Radio

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Oswald Mutuyeyezu uzwi cyane nka Oswakim,umaze igihe atumvikana kuri radiyo yari asanzwe akoraho,yatangaje ko ubwumvikane buke n’ubuyobozi bwa City radio bavuga ko budafite ubumenyi ku byo bukora,aribwo bwatumye asezera kuri iyi radiyo.None birangiye we n’uwari umeze nk’impanga ye bakoranaga ikiganiro Nkusi Ramesh bidasubirwaho basezeye kuri iyi Radio.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Oswald yavuze ko bategekwaga kuvuga amagambo macye bagacuranga umuziki nkuko andi maradiyo abigenza gusa ngo ku giti cyabo babonaga bihabanye n’umurongo ngenderwaho w’ikiganiro cyabo niko gufata umwanzuro wo guhagarika akazi bakajya gukorera ahandi.

Yagize ati “ Bakadusaba ko twahindura uko dukora ikiganiro natwe tugatangira kuvuga amagambo make tugacuranga imiziki myinshi mbega ibi bigezweho.”

Akomeza yongeraho ko batigeze babikozwa ariko bamenyeshwa ko niba badashobora kubikora bagomba guhitamo icyo gukora ari ukugenda cyangwa kuguma kuri radiyo bagakurikiza amabwiriza we yise ay’igitugu, aha aba banyamakuru ntibabyishimiye bityo Oswakim we ahitamo guhagarika akazi n’ubw Ramesh we yari agikora.

Oswald yasoje avuga ko bishimiye aho bagiye kwerekeza cyane ko hayobowe n’abantu we asanga bakiri bato kandi bafite ubumenyi mu byo bakora, bitandukanye n’aho bavuye.Aha agasanga bizaborohereza akazi cyane ko na benshi mu bakozi ari abantu bakuranye biganye basanzwe baziranye ku buryo bitazabagora kumenyera.

Abajijwe niba ntacyo yishyuza City Radio cyangwa we ayigomba Oswakim yasubije ko byanze bikunze hari ibyo ayishyuza ariko adashobora ku kivuga mu itangazamakuru kuko yizeye neza ko bizagenda neza, gusa ngo bitagenze neza icyizere yari afitiye iyi radiyo cyayoyoka ndetse ari nabwo yagira byinshi atangaza kuri iki kibazo ndetse aheraho no kwifuriza City Radio ko yakwaguka muri byose kuko ifite abanyamakuru babanyamurava kandi bazayigeza kuri byinshi.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/imyidagaduro/article/ubwumvikane-bucye-n-umuyobozi-we-mushya-bwatumye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/08/2018
  • Hashize 6 years