Imvugo ihembera Jenoside iracyakoreshwa kuri Facebook muri Myanmar

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko ubutumwa burenga 1000 bukubiyemo amagambo yibasira abo mu bwoko bw’Aba-Rohingya bo mu gihugu cya Myanmar busaba ko bicwa, bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Iperereza rya Reuters rivuga ko uru rubuga rukomeje gukoreshwa mu gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’urugomo byibasira abayisilamu bo mu bwoko bwa banyamucye bw’Aba-Rohingya, nubwo bwose ubuyobozi bwarwo bwari bwasezeranyije ko ubu butumwa butazongera gutambuka.

Iri perereza rya Reuters rivuga ko bumwe muri ubu butumwa bumaze imyaka itandatu buri kuri Facebook.

Amategeko Facebook igenderaho abuza imvugo “ikaze cyangwa ipfobya” ubwoko runaka.

Ariko uru rubuga rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushingira kenshi ku byo abarukoresha baba barubwiye biruriho byibasira abandi ubundi rukabona rukaba rwabikuraho, aho kuba ari Facebook ubwayo yihigira ubutumwa nk’ubwo.

Imwe mu mpamvu ibitera ni uko Facebook itarashyiraho uburyo buhagije bwo kumva ururimi rukoreshwa muri iki gihugu cya Myanmar.

BBC yamenye ko ubu noneho Facebook yamaze gusiba ubwo butumwa bwibasira Aba-Rohingya.

Reuters yakoze iri perereza ifatanyije n’ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu cyo mu ishami ry’amategeko rya kaminuza ya California Berkeley yo muri Amerika.

Byitezwe ko iri perereza ryongera igitutu kuri Facebook ngo ishore imari irushijeho mu guhangana n’iki kibazo cy’ubutumwa buyinyuzwaho bwibasira abandi bantu. Ibikorwa Facebook yari yakoze mbere muri uru rwego, byanenzwe n’umuryango w’abibumbye ndetse n’abanyapolitike bo muri Amerika no mu Bwongereza.

Abayisilamu bo mu bwoko bw’Aba-Rohingya bagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga Myanmar kuva mu mwaka wa 2017. Benshi muri bo ubu baba mu nkambi z’impunzi mu gihugu gituranyi cya Bangladesh.

Bavuze ko abasirikare ba Myanmar n’inzego z’umutekano z’abaturage bishe abo mu bwoko bwabo abandi bakabafata ku ngufu, ndetse bakanabatwikira inzu.

Igisirikare cya Myanmar kivuga ko kirwanya intagondwa z’Aba-Rohingya, kigahakana ko cyica abaturage b’abasivile bo muri leta ya Rakhine muri Myanmar.

Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 16/08/2018
  • Hashize 6 years