Impuzi z’abarundi zari zarahungiye mu Rwanda zikomeje gutahuka ku bwinshi

  • admin
  • 24/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, ikiciro cya gatatu cy’Abarundi bahungiye mu Rwanda cyatahutse ku bushake kibifashijwemo na Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Icyi kiciro kigizwe n’Abarundi 511 bari bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, bakaba babyutse bafata imodoka za Volcano ziberekeza i Burundi banyuze ku mupaka wa Nemba uherereye i Bugesera uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yasobanuye ko izo mpunzi zikomeje gutaha ku bushake.

Ikiciro cya Gatatu gitashye gikurikira icya kabiri cyari kigizwe n’Abarundi 507 cyatashye mu byumweru bibiri bishize na bwo hari ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020. Aba na bo baje bakurikira abandi bakabakaba 500 batashye mu kiciro cya mbere batashye mu gihugu cyabo ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020.

Abemererwa kurira imodoka bagasubizwa iwabo babanza gupimwa COVID-19 mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Mahama, ndetse n’ibisubizo bikaba byagaragaje ko ari bazima.

Nyuma y’uko aba mbere batashye bakavuga ko bamerewe neza, abandi basize na bo bakomeje kwiyandikisha ku rutonde rw’abashaka gutaha, gusa ibikorwa byo kubacyura bikaba bikorwa mu matsinda mu rwego rwo kubafasha kugerayo amahoro no kubitaho uko bikwiye.

Ubwo ikiciro cya kabiri cyatahaga mu byumweru bibiri bishize, abari bamaze kwiyandikisha bifuza gutaha bakabakabaga 4,000 habariwemo n’abatashye mu kiciro cya mbere.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 24/09/2020
  • Hashize 4 years