Impunzi zari umutwaro i Burayi zahindutse amahirwe yo gushoramo imari
- 18/05/2016
- Hashize 9 years
Impunzi zahungiye ku mugabane w’u Burayi kuva mu mwaka ushize zishobora kuzaba zamaze kwinjia umutungo wikubye kabiri uwo zatanzweho, nibura mu myaka itanu nk’uko raporo yize ku ngaruka z’ubukungu mu bihugu byazakiriye ibigaragaza.
Abahanga mu by’imari n’icungamutungo bagaragaje ko impunzi zinjiye i Burayi zizatuma havuka imirimo myinshi, zikongera umubare wa serivisi zatangwaga ndetse n’ibicuruzwa, ndetse ibyo zinjije bikunganira inkunga bahabwaga. Philippe Legrain, wahoze ari umujyanama wa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi yavuze ko impunzi zitazatuma imishahara igabanuka cyangwa ngo abanyagihugu babure akazi nk’uko bamwe babyibwira. Legrain avuga ko nubwo izi mpunzi zizatuma Leta zaka imyenda igera kuri miliyari 69 z’amayero kuva muri 2015 kugeza muri 2020, ahamya ko muri iyi myaka impunzi zizagira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’ibihugu ho miliyari 126.6 z’amayero.
Umuryango wita ku bakuwe mu byabo ‘The Tent Foundation’ wagize uti “gushora iyero rimwe mu guha ikaze impunzi, bishobora kunguka nibura amayero abiri mu myaka itanu iri imbere.” Legrain yongeraho ko iyi raporo yagombye guhita ikuraho imyumvire ya bamwe ko impunzi zizakurura ibibazo by’ubukungu i Burayi. Yagize ati“Icyo abantu bibeshyaho ni uko impunzi ari umutwaro, kandi bisangiwe n’ababakira, bakeka ko bizabatwara amafaranga menshi ariko ni ikintu cyiza cyo gukora.” Akomeza avuga ko icyatuma abantu bakira izo mpunzi ari uko ziba zihunze urupfu, ariko bakagira uruhare mu bukungu bw’ibihugu.
Gusa ngo Leta zigomba kubemerera gukora mu gihe ibyangombwa byabo bigisuzumwa, ndetse bagahabwa amasomo y’indimi mu gihe bikene kandi byihutirwa. Iyi Raporo igaragaza ko abazabona akazi bazahanga akandi, bikongera imisoro, ndetse uko bakoresha amafaranga binjije ariko ibikenewe ku masoko byiyongera.Src:Igihe
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw