Impunzi zahishuye amayeri ya Leta y’u Burundi mu guhindanya isura y’u Rwanda
- 24/02/2016
- Hashize 9 years
Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Burasirazuba bw’u Rwanda, zahishuye amwe mu mayeri Leta y’u Burundi ikoresha kugirango ihindanye isura y’ibihugu byakiriye abayihunze birimo n’u Rwanda.
Leta y’u Burundi na raporo zitandukanye byakomeje kumvikana bishinja u Rwanda kwinjiza no gushyira mu barwanyi impunzi z’Abarundi mu rwego rwo gukura ku butegetsi Perezida Pierre Nkurunziza. Abakora izo raporo bemeza ko bahuye n’impunzi zaturutse mu nkambi ya Mahama, zikabemerera ko zagiye gutozwa igisirikare n’u Rwanda kugirango zizahirike ubutegetsi mu Burundi.
Ni amakuru Leta y’u Rwanda idahwema kwamagana ivuga ko nta nyungu yakura mu midugararo y’i Burundi, ikavuga ko ahubwo abatanga ayo makuru ari abantu bari mu nkambi baje bizeye ko u Rwanda rugiye kuba inzira yo kubajyana muri Amerika n’ahandi. Ku ruhande rw’impunzi zongeraho ko Leta y’u Burundi zaje zihunga, ariyo yihishe inyuma y’amagambo ahindanya isura y’u Rwanda kugirango yerekane ko impunzi ziteje ibibazo bya gisirikare. Uhagarariye impunzi ziri mu nkambi ya Mahama, Jean Bosco Kwibishatse, yabwiye KFM ko Leta y’u Burundi itashatse guha amahwemo abayihunze n’ibihugu byabakiriye, igakomeza kohereza Imbonerakure mu nkambi ngo zihungabanye umutekano zitanga amakuru atariyo.
Yagize ati “Bakomeje kohereza abantu ngo baze kutujujubya aho turi mu buhungiro nk’uko barimo kujujubya abo mu gihugu. Biraboneka ko hari abantu b’Imbonerakure baza bacengera kugirango batange amakuru atariyo bagambiriye ko abatwakiriye babona ko turi mu makosa.” Kwibishatse yemeza ko abo bantu aribo batanga amakuru agamije guharabika u Rwanda, nubwo bigoye kubamenya. Ati “Umugizi wa nabi nta kashe agira, ahantu hari ibihumbi birenga 50 ntihashobora kuburamo umwe, babiri, bane cyangwa icumi bashobora kuba bafite uwo mutima, icyo tuzi ni uko amakuru agenda akavugwa uko atari, ari bariya bantu barimo kubikora.”Kuwa Mbere ubwo Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza, Seraphine Mukantabana, yasabye impunzi z’Abarundi kwitwararika bakirinda ibyo byose byatuma u Rwanda rukomeza kuvugwa nabi.
Impunzi zivuga ko nta gitangaza zigiye gukora uretse kwirinda cyane kugirango abo barimo kubahindanya bazana amagambo atari yo bajye babavuga.
Midimar ntiyemeranya n’impunzi
Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe imicungire y’impunzi n’ibiza ( MIDIMAR), Frederic Ntawukuriryayo, yabwiye IGIHE ko ibivugwa n’impunzi nta gihamya babibonera kuko mu kwakira impunzi nta muntu uba wanditseho ko ari Imbonerakure cyangwa uwakirwa anyuze mu nzira zitari nk’iz’abandi. Yagize ati “Twe tubifata nk’aho atari byo kuko ntawe baragaragaza, umunsi babonye umuntu bakeka ko ashobora guhungabanya umutekano, bazegere inzego z’umutekano mu nkambi bamwerekane.”
Midimar yemeza ko hari abagiye batahuka biganjemo abari bacumbitse mu mijyi kandi bose basiga ibyangombwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse bagatakaza sitati y’ubuhunzi. Via Igihe
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw