Impunzi z’Abarundi zabaga muri Kongo zambutse umupaka zihungira mu Rwanda [Reba Amafoto]

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 werurwe 2018 Impunzi z’Abarundi zirenga 2500 zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zambutse umupaka wa Bugarama, ziza mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wazo.

Izi mpunzi zakiriwe mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, ubuyobozi bwako butangaza ko zaje ari ikivunge kugeza ku mugoroba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yemeje aya makuru agira ati “Zatangiye kutugeraho nyuma ya saa sita kugeza nka saa saba n’igice gutyo. Ubu tuvugana turabona nta zindi zikiza kuko abaje bari baherekejwe na HCR na Monusco, kuri aya masaha turabona nta bandi bakiza.”

Yakomeje agira ati “Turi kubafasha kubona aho baba baruhukira. Ntabwo turabasha kwicaraha nabo ngo tuganire ariko amakuru bavuga baravuga ni uko bafashe icyemezo cyo kuza kuko bari bafite impungenge ko umutekano wabo ugiye guhungabanywa ndetse ntiwari umeze neza. Turi kubakira baracyari uruvunge hano ku mupaka wa Bugarama na Kamanyola, ni ukubakira tukabandika, twateguye aho turi kubahuriza kugira ngo turebe ubutabazi bw’ibanzwe tubaha, abana kubashakira biscuit, ibyo kurya biciriritse, amazi, hanyuma dufatanyije na HCR tugakomeza kubashakira uko tuza kubitaho ku buryo bufatika.”

Biteganyijwe ko zerekezwa mu nkambi ya Nyarushishi icumbikirwamo impunzi by’igihe gito mu Murenge wa Nkungu.




Chief editor

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years