Impinduka zitunguranye ku mukino uzahuza Rayon sport na Police FC

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 9 years

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye ikibuga n’amasaha ikipe ya Rayon Sports igomba kwakiriraho Police FC ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2016, wagombaga kubera kuri Stade ya Kicukiro saa 15:30 ariko nyuma yo gusanga icyo kibuga ari gito nta bushobozi gifite bwo kuwakira wimuriwe kuri Stade ya Kigali saa 18:00. Ni mukino uzabanzirizwa n’uzahuza AS Kigali idahagaze neza muri iki gihe na AS Muhanga iherutse gutsindwa umukino wa mbere kuva imikino yo kwishyura yatangira.

APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona iherutse gukura amanota atatu kuri Bugesera FC izaba yasubiye mu Burasirazuba gusura Rwamagana City irimo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ikaba yaranihagazeho imbere ya Police FC mu mukino uheruka iyikuraho inota rimwe i Kigali.

Imikino yose y’umunsi wa 20 wa shampiyona

Tariki ya 30 Mata 2016


Amagaju FC vs Bugesera FC- Nyamagabe

Rwamagana City FC vs APR FC- Rwamagana

Musanze FC vs Espoir FC- Nyakinama

Rayon Sports vs Police FC- Stade ya Kigali

Marines vs SC Kiyovu- Umuganda

Sunrise FC vs Mukura VS- Rwamagana

AS Kigali vs AS Muhanga- Nyamirambo

Gicumbi FC vs Etincelles – Gicumbi

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 9 years