Impinduka zidasanzwe ku manota y’Ibizamini bisoza amashuli abanza n’Icyiciro rusange

  • admin
  • 10/01/2017
  • Hashize 8 years

Kuba mu bizamini bisoza umwaka wa 2016 mu mashuri abanza n’icyiciro rusange abana b’abakobwa batarongeye guhabwa amahirwe aruta ay’abahungu ngo bafatirwe ku manota make ugereranyije n’aya basaza babo nk’uko byari bimaze kumenyerwa, Minisiteri y’uburezi ivuga ko ari byiza kandi bikozwe nyuma yo kubona ko icyari kigamijwe cyo guteza imbere umwana w’umukobwa mu myigire cyigenda kigerwaho.

KANDA HANO UREBE AMANOTA WAGIZE

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2017, ubwo iyi minisiteri yatangazaga ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye mu mwaka wa 2016, bikagaragara ko mu mashuri abanza abakobwa batsinze kurusha abahungu aho bari ku kigereranyo cya 55.1% mu gihe abahungu batsinze ari 44.9%.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, REB, Bwana Gasana Janvier, yavuze ko ibi bigaragaza ko intego y’igihugu igenda igerwaho, yagize ati “Kuba abakobwa baratsinze cyane bivuze ko ari amahoro, ni byo byiza, niba ari cyo u Rwanda duharanira buri gihe ngo duteze imbere umwana w’umukobwa cyane cyane mu myigire ye, noneho bikaba bigezweho ngirango ntago byakongera kuba ikibazo, noneho ni amahoro ibyari byarifujwe biragenda bigerwaho”.

Munyakazi Isaac, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, nawe yavuze ko ari intambwe nziza igenda iterwa kuba abakobwa barusha abahungu gutsinda banafatiwe ku inota rimwe mu gihe mu minsi ishize byasabaga kubafatira ku nota riri hasi.

Bwana Munyakazi yagize ati “Ni ibyo kwishimira kuri twe kuko mu myaka yashize habagaho gufatira ku inota riri hasi ku bana b’abakobwa mu rwego rwo kubazamura, ariko ubu ntabwo ariko bimeze, ntabwo higeze habaho gutoranya abana b’abakobwa n’abahungu ngo hagire abafatirwa ku inota ryo hasi […]. Uyu mubare twababwiye w’abatsinze uragaragaza amanota y’abatsinze muri rusange kandi amanota yafatiwe ni amwe yaba ku bakobwa no ku bahungu”.

Uyu muyobozi nawe avuga ko kuba abana b’abakobwa baratsinze neza ari ikintu cyo kwishimira kuko bigaragaza ko Politiki y’igihugu yo guha umwana w’umukobwa ubushobozi igenda igerwaho, bikagaragaza kandi ko abana b’abakobwa nabo bafite ubushobozi nk’uko bigaragarira mu manota

Gusa avuga ko n’ubwo abakobwa ari bo benshi batsinze mu bizamini bisoza amashuri abanza, atari bo batsindiye ku manoto meza kurusha abahungu, kuko 42.57% ari bo gusa batsinze neza ku inota rihanitse ugereranyije n’abahungu bangana na 57.43%.

Abana 187 139 nibo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, hatsinda 159 785 (ni ukuvuga abaje muri Division I, II, III na IV)

Mu bizamini bisoza icyiciro rusange, abakobwa batsinze ku kigero cya 41.530% naho abahungu batsinda ku kigereranyo cya 47.86%.

Abakoze icyizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbiye ni 89 421 hatsinda 79 655 barimo abakobwa 41 530 n’abahungu 38 125.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko bitarenze kuwa mbere tariki 16 Mutarama 2016, abanyeshuri bose bazaba bamaze kumenyeshwa ibigo bazakomerezaho amasomo, ku buryo tariki 23 Mutarama bazatangirira rimwe n’abandi umwaka w’amashuri 2017.

Kuva ibyo gufatira ku manota make ku bakobwa byatangira, ntibyahwemye kunengwa n’ubwo Minisiteri y’uburezi yasobanuraga ko ari impamvu z’ibigo byakira abakobwa gusa, bityo umubare w’abakobwa bikeneye ukiyongera bikaba ngombwa ko bamanura inota fatizo ku bakobwa.

Kureba Amanota

Kureba amanota ushobora gukoresha telefone cyangwa internet. Telefone wandika P6 cyangwa S3 bitewe n’icyiciro, ukandika Code wakoreyeho ikizamini maze ukohereza kuri 489.

Ingero:

Ku mashuri abanza ni P6010103063014 ukohereza kuri 489 (Ubu ni nk’umunyeshuri ufite Code ya 010103063014).

Ku cyiciro rusange ni S3010103olc009 ukohereza kuri 489 (ubu ni ku munyeshuri ufite code 010103olc009).

Kureba amanota ukoresheje interinete ujya ku rubuga rwa REB ukanze AHA (kanda), ugahita ubona aho wuzuza code wakoreyeho ikizamini (Registration No), ukanemeza niba ari icyiciro rusange cyangwa amashuri abanza.


NIBA USHAKA KUREBA AMANOTA YAWE KANDA HANO UREBE AMANOTA WAGIZE

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 10/01/2017
  • Hashize 8 years