Impinduka mu itegeko rishyiraho CNLG: Umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushobora kuvaho
- 21/07/2020
- Hashize 4 years
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga komisiyo y’igihugu yo kurwanya genoside.
Hari zimwe mu ngingo zakuwe mu itegeko ryari risanzwe rikoreshwa zikaba zimuriwe mu zindi nzego.
Kuva mu mwaka wa 2007 hashyizweho itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya genoside (CNLG).
Mu ngingo ziri muri uyu mushinga w’itegeko zimwe mu mpinduka zirimo, hari ukuba umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG uzavaho, hagashyirwa Perezida na Visi Perezida.
Ubusanzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa ni we wakurikiranaga ubuzima bwose bw’iyi komisiyo, haba mu gucunga abakozi n’imari, kuri, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko hazajyaho Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange (Divison Manager), ari na we uzaba ufite inshingano z’umugenga w’imari w’iyi komisiyo.
Izi mpinduka hamwe n’izindi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Soline Nyiurahabimana yagaragarije abadepite ko zigamije gufasha CNLG kugera uko bikwiye ku nshingano yahawe.
Nyirahabimana yanasobanuye ko hari aho zimwe mu nshingano z’iyi komisiyo zikwiye kuba zikurikiranwa n’izindi nzego, hakaba hari n’izikorwa n’izindi nzego biboneka ko zahabwa CNLG kugira ngo izikurikirane byihariye.
Ingingo zongewe mu mushinga w’iri tegeko harimo guhabwa inshingano zo kubika inyandiko z’inkiko gacaca, mu gihe ingingo irebana no gushakira imfashanyo abacitse ku icumu rya genoside uyu mushinga uteganya ko izi nshingano zahabwa Ikigega gushinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye (FARG).
Ingingo ijyanye n’ingamba zo guhangana n’ingaruka za jenoside nk’ihungabana n’izindi ndwara zatewe na jenoside biteganijwe ko bizajya bikurikiranwa na Ministeri y’Ubuzima, ibintu bamwe mu badepite basanga bikwiye kuzigwaho ku buryo bunoze.
Uyu mushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ukaba woherejwe muri komisiyo ibishinzwe kugira ngo izabe ari wo iwusuzuma ingingo ku yindi.
MUHABURA.RW Amakuru Nyayo