Impfu zishamikiye kuri SIDA zagabanutse ku kigero cya 82%

  • admin
  • 02/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, by’umwihariko mu gukumira ubwandu bushya bw’iki cyorezo, byatumye kugera mu mpera za 2018 haboneka igabanuka ry’ubwo bwandu ku kigero cya 83% bityo n’impfu ziterwa na SIDA ziganuka kugera kuri 82%.

Ni bimwe mu byagarutsweho na Madame Jeannette Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukuboza 2019, ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga kuri SIDA muri Afurika ibera iri kubera i Kigali (izwi nka ICASA 2019).

Muri icyo kiganiro kandi Madamu Jeannette Kagame yagihuriyemo n’abandi bafasha b’abakuru ba bimwe mu bihugu bya Afurika bibumbiye mu ihuriro bise OAFLAD kuri ubu riyoborwa na Madamu Antoinette Sassou Ngwesso, umufasha wa Perezida w’igihugu cya Kongo Brazaville.

Aha Madame Jeannette Kagame yavuze ko imishinga inyuranye yo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ari byo byatumye habaho iryo gabanuka.

Ati “Imishinga yacu ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yafashije ingimbi n’abangavu kumenya amakuru y’aho basanga ubuvuzi n’izindi serivisi zafasha urubyiruko. Ibyo ni byo byatumye habaho igabanuka ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko”.

Ati “Byanagize uruhare rukomeye mu ntambara yo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihugu no ku mugabane wa Afurika muri rusange. Mu Rwanda rero kugera mu mpera za 2018, ubwandu bushya bwaragabanutse kugera kuri 83%, naho impfu zishamikiye kuri SIDA zigabanuka kugera kuri 82%”.

Umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyo biganiro bibafasha kwisuzuma, bakareba n’imbogamizi zishamikiye ku buringanire n’ubwuzuzanye, ari byo bituma Afurika isigara inyuma mu gukumira SIDA mu baturage bayo.

Ni mu gihe Madame Antoinette Sassou Ngwesso, umufasha wa Perezida w’igihugu cya Kongo Brazaville, akaba n’umuyobozi wa OAFLAD, yavuze ko ibiganiro barimo bibafasha kugaruka ku ruhare rwabo mu kurwanya SIDA.

Ati “Iyi nama yo mu rwego rwo hejuru iradufasha kugira ngo tuganire ku ruhare rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu mu kurwanya SIDA mu bihugu, mu karere no ku isi yose. Bituma kandi hagaragazwa imbogamizi, amasomo yagenderwaho n’ingufu zikenewe kugira ngo tuzabe twaranduye SIDA muri 2030”.

Yakomeje avuga ko afite icyizere ko ikibazo gikomeye cya SIDA mu bana, cyane cyane abayandura bavuka cyavugiwe mu nama ya ICASA yo muri 2017 yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, cyabonewe ibisubizo mu bihugu byinshi.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Congo, Botswana, Ghana, Niger, Mali na Tchad ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/12/2019
  • Hashize 4 years