Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye muri bwimo ihitanye umuntu

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu murenge wa Kinyinya akarere ka Nyarugenge ahasanzwe hazwi ku izina rya Bwimo habereye Impanuka y’imodoka ihitanye umuntu umwe abandi ba 4 barakomereka bikabije.

Bamwe mu baturage bari bari aho iyo mpanuka yabereye babwiye Umunyakuru wa Muhabura.rw ko umuntu umwe wari mu modoka yari irimo abandi umunani yapfuye, abandi 4 bakomeretse bikomeye bajyanwe Ku Bitaro bya Kibagabaga, 2 bakomeretse byoroshye bajyanwe kuri Centre de Sante ya Kanyinya Uwapfuye ari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 50 akaba ari umugabo.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka witwa Hagenimana Celestin we ni muzima ndetse yamaze kugera mu maboka ya Polisi, ikindi ni uko mu gitondo yari yafashwe anyura ku modoka nabi mu ikoni bamwambura ibyangombwa (bamwandikira Contervation). Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ni umuvuduko mwishi iyi mdoka yari ifite, nk’uko bitangazwa n’abari aho yabereye.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya iyi mpanuka yabereyemo ku murongo wa Telefone ntibyadukundira ku murongo turacyabakurikiranira aya makuru

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2015
  • Hashize 9 years