Impamvu nyamukuru yo guhisha itariki y’ubukwe bwa Diamond n’umukunzi we yamenyekanye

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu gihe hakomeje kuvugwa ubukwe bwa Diamond n’umukunzi we Tanasha bwari kuba muri uku kwezi kwa Gashyantare ariko bukaza gusubikwa ku mpamvu abantu batasobanukiwe, ikiri kuvugwa ubu ni uko uyu Tanasha yamaze guhishura ko idini riri mu bintu byitambitse mu myiteguro y’ubukwe bwabo, kuko we asengera mu bakirisitu mu gihe Diamond ari umuyisilamu.

Kuri ubu inkuru nyamukuru mu bitangazamakuru byo muri Kenya na Tanzania muri iyi minsi ivuga ku bukwe bwa Diamond Platnumz na Tanasha Donna (umunyamakurukazi ukomoka mu Gihugu cya Kenya).

Nkuko bari babitangaje mu minsi yashize ubukwe bwa Diamond Platnumz bwagombaga kuzaba ku wa 14 Gashyantare 2019, mu gihe gito gishize iyi tariki y’ubukwe bwe na Tanasha Donna yahise ihindurwa ku mpamvu zitamenyekanye.

Mbere y’uko iyi tariki ihindurwa Diamond yari yatangaje ko icyatumye ahitamo iyi tariki ya 14 Gashyantare, ko ari umunsi ufite amateka akomeye kuri we kuko ari nabwo urukundo rwe n’umuherwe Zari Hassan rwageze ku ndunduro.

Risasi Jumamosi yatangaje ko abakunzi baba bombi bahanze amaso itariki nyirizina ubukwe bwaba bombi buzabera mugihe kumvikana hagati yabo kuwugomba gusanga undi mu idini bikiri ingorabahizi.

Diamond Platnumz ngo yabwiye umukunzi we Tanasha ko kuva muri Islam ari ikizira ndetse ko umuryango wamuca burundu, mugihe Tanasha na we yanze kuva mu bakirisitu ngo abe umuyisilamu nk’uko Diamond abyifuza.

Abinyujije kuri Instagram,Tanasha yabwiye abamukurikira ko “Nta kibazo kwimukira muri Tanzania ariko ibyo guhundura idini byo ari inzozi”.

Umwe mu bo mu muryango wa Diamond utaratangajwe amazina waganiriye na Risasi Jumamosi,yashimangiye ko umukobwa aramutse yanze kuva ku izima cyaba ari ikibazo gikomeye.

Ati “Aho birumvikana ko ari ikibazo gikomeye cyane. Twe twumvaga ko Tanasha azahindura idini ariko ndumva yatangiye kuzana ibibazo ku muvandimwe wacu Diamond.Icyo nzi neza, Diamond ntabwo yakorana ubukwe n’umugore udashaka gukurikira inzira ye, uwo badahuje idini byagorana cyane.”

Iki kinyamakuru gitangaza ko kugeza ubu Diamond ntacyo aratangaza kuri aya makuru avugwa ku mubano we n’umukunzi we,kugeza n’ubwo atajya asubiza ubutumwa bugufi yandikiwe cyangwa ngo yitabe telefone ye igendanwa.

Kuri ubu igikomeje kwibazwa ni uburyo uyu musore azatatira igihango cy’idini akamera akarihindura akava muri Islam akaba umukirisitu cyangwa se umukunzi we akava aho asengera akajya muri Islamu.Gusa Diamond ashobora kutazemera guhara idini ye kuko ashobora kuba ashaka gukora ubukwe buruta ubw’umuhanzi mugenzi we w’Umuyisilamu Alikiba yakoze mu mwaka ushize muri Islamu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years