Imodoka itwara Perezida w’u Burusiya yakoze impanuka ikomeye cyane

  • admin
  • 06/09/2016
  • Hashize 8 years

Imodoka itwara Perezida w’u Burusiya yakoze impanuka mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Moscow kuri uyu wa Kabiri.

Ibinyamakuru by’aho bivuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa BMW ari yo ubusanzwe perezida Vladimir Putin agendamo iyo ari mu kazi.

Gusa Putin ntiyari arimo ubwo yagongwaga n’indi modoka yo mu bwoko bwa Benz iturutse mu kindi cyerekezo cy’umuhanda.

Amashusho ya kamera zo ku muhanda yafatiwe mu gace ka Kutuvosky mu mujyi wa Moscow yerekana ko imodoka zagonganishije ibizuru by’imbere zikangirika cyane.

Daily Mail ivuga ko ibyangombwa by’iyo modoka byerekana ko yanditswe ku Nama Nkuru y’Igihugu, ifatwa nka Sena mu Burusiya.

Bivugwa ko yari itwawe n’umushoferi umaze imyaka 40 atwara abayobozi bakuru b’u Burusiya.

Abaganga bavuga ko uwo yahise apfa ako kanya naho uwari utwaye Mercedes byagonganye ngo ari mu bitaro ariko ararembye bikomeye.

Polisi y’icyo gihugu ivuga ko ikiri gukora iperereza, nta makuru arambuye itanga. Gutunganya ahabereye iyo mpanuka byatwaye amasaha menshi biteza n’umubyigano w’imodoka
.
Imodoka itwara Perezida w’u Burusiya yakoze impanuka mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Moscow kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/09/2016
  • Hashize 8 years