Imishinga 4 Mowzey Radio yasize adashyize mu bikorwa(AMAFOTO)
- 07/02/2018
- Hashize 7 years
Nyuma yo kwitaba Imana kw’Icyamamare cyo muri Uganda Mowzey Radio aguye mu bitaro,byabanjirijwe no gukubitirwa mu kabare akahakura n’ubusembwa bwo kugira ikibazo mu mutwe ari nacyo cyatumye yitaba Imana.Ngo nubwo yagiye ariko hari imishinga yari yarahize kuzakora none yagiye atayishyize mubikorwa.
HANO HARI IMISHINGA YARI YARAHIZE KUZAKORA AKABA YARAGIYE ATAYIKOZE
1. Yari afite gahunda yo gusubira ku ishuri kwiga.
Mu kiganiro yakoze umwaka ushize,Radio yavuze ko yashakaga gusubira ku ishuri akiga ibijyanye no gukora indirimbo no kunonosora ibijyanye n’amajwi.Ariko kugera yitabye Imana yari atara tangira ariko yari abifite muri gahunda.
2. Yashakaga kongera gusubira ku mwuga wogushushanya no gusiga amarangi .
Ikintu kimwe abantu batari bazi kuri Radio nuko yari umunyabugeni mwiza akaba yari yashatse kubisubukura. Agera kuri Leone Island ,yatunguye Chameleone amushushanyiriza agishushanyo cyiza cyane kigaragaza neza Chemeleone wa nyawe. Ariko yaje guhagarika uwo mwuga aho yashushanyaga ibyapa ahita yinjira muri muziki aho yaje gukundwa cyane.
Iyi ni ishusho ye igaragaza ubuhanga yari afite ku bijyanye no gushushanya ndetse yanasobanuraga album ye yitwa Kilimandjalo.
3. Yari afite gahunda yo kwimuka akava muri Neverland(Makindye)
Aha muri Neverland hari murugo rw’itsinda ryabo Goodlyfe.Yabyishyizemo ku himuka guhera cyera bakimara gutandukana n’uwari ahagarariye inyungu zabo Jeff Kiwanuka.Abahungu bahise bagirwa inama n’inshuti zabo yo kubaka inzu zitandukanye aho ubu barimo kuzubaka. Inzu ya Radio yari hafi yo kurangira kandi yari ari no kwitegura kuyimukiramo akava Neverland.
Iyi niyo nzu yaragiye kwimukiramo vuba aha.
4. Angel Music
Mu ndirimbo ze za nyuma, izina Angel Music ryari rimenyerewe.Iri ni izina rya lebel Radio vuba aha yaragiye gushyira ku mugaragaro aho yashakaga kuzamura abana bafite impano.Album yakoze yitwa Gospel niho yayitunganyirije.Ariko ku bw’amahirwe macye agenda atayishyize ahagaragara.
Yanditswe na Habarurema Djamali