Imiryango y’abafungiwe urupfu rwa Laurent Kabila yasabye leta kurekura abantu ababo

  • admin
  • 06/03/2020
  • Hashize 4 years

Imiryango y’abantu babarirwa muri za mirongo bafunzwe kubera urupfu rwa Laurent-Désiré Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bandikiye abategetsi basaba ko abo bantu barekurwa.

Bafite icyizere ko leta nshya iriho kuri ubu muri Kongo ishobora kumva kurushaho ubusabe bwabo.

Ejo ku wa kane, umunyamategeko uburanira abo muri iyo miryango yagiranye inama n’umushinjacyaha mukuru wa Kongo bavugana ku busabe bwabo.

Kabila yishwe arashwe n’umusirikare umwe mu bamurindaga ari mu biro bye mu murwa mukuru Kinshasa, ku itariki ya 16 y’ukwa mbere mu mwaka wa 2001.

Hari hashize imyaka ine inyeshyamba yari ayoboye zifashe ubutegetsi zimaze guhirika uwari Perezida Mobutu Sese Seko.

Urukiko rwa gisirikare rwahamije abantu bagera hafi ku 100 iyicwa rye, kandi icyo cyemezo cy’urukiko kiba ntajuririrwa.

Abantu 24 bakatiwe igihano cy’urupfu, abandi barafungwa.

Abantu icumi muri abo bamaze gupfira muri gereza.

Mu mwakawa 2013, urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwasanze ikatirwa ryabo ryaravuye ku rubanza rwaciwe mu buryo bwo kubogama.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/03/2020
  • Hashize 4 years