Imipaka ihuza u Rwanda na Congo ya Gisenyi – Goma irafunze

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’uko undi muntu wa kabiri ahitanwe na Ebola mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo ’RDC’ hafi y’u Rwanda,ibihugu byombi byafashe icyemezo cyo kubuza abaturage kwambuka ku mipaka ihuza ibyo bihugu byombi ya Gisenyi-Goma.

Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama aho nta muntu uri kwemererwa kwambuka iyo uko ari ibiri yaba umupaka wa Petite barriere cyangwa Grande barriere kuko yose ifunze ku baturage bashaka kwambuka.

Ibi kandi niko bimeze ku ruhande rwa RDC hakurya.Impamvu nui uko hari ubwoba bwinshi butewe n’icyorezo cya Ebola kiri kuvugwa mu gihugu gituranyi no mu mujyi wa Goma uturanye cyane n’uwa Gisenyi mu Rwanda.

Abaturage benshi bari hafi y’umupaka nyuma y’uko inzego z’umutekano ziri kubasubiza inyuma zibabwira ko ubu bitemewe kwambuka bajya i Goma, ni nako bimeze hakurya ku bashaka kwinjira mu Rwanda.

Amakuru – ataremezwa n’abategetsi – avuga ko hari umuntu wa gatatu basanzemo indwara ya Ebola mu mujyi wa Goma.

Abaturage kuri uyu mupaka wafunzwe babwiye umunyamakuru ko babwiwe n’abashinzwe umupaka ko wafunzwe mu kwirinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Bavuga ko ari ibintu bibabaje cyane kuko ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ariho bavana imiberheo yabo ya buri munsi, ubu bakaba bari kwibaza uko bigenda.

BBC ivuga ko bamwe mu baturage baturiye uyu mupaka babwiye umunyamakuru ko gufunga uyu mupaka byabatunguye ndetse ko batigeze babimenyeshwa mbere ngo babashe kugira ukundii babigenza.

Umwe muri abo witwa Mvuyekure Ernest ukunze gukora ingendo buri gitondo avuye ku Gisenyi yerekeza i Goma yabyutse asanga, akavuga ko bikwiye ariko n’imibereho nayo icyenewe.

Ati “byadukomeranye kuko turya ari uko tuvuye hariya hakurya, nta suka tugira ngo duhinge. Mfite abana barindwi babaho iyo nakoze”.

Arakomeza ati “Turabona ikibazo cya Ebola koko ariko n’imibereho ni ikibazo, naho uburwayi bwo umuntu yajya kwivuza cyangwa agapfa ariko atishwe n’inzara”.

Uwitonze Claudine, acuruza ibintu bitandukanye ku gataro cyangwa ibase i Goma we ngo arabona ntacyo gukora kubera ko Kongo ariyo yari imutunze, bityo ngo nta kundi ni ukwicwa n’inzara”.

Hagenimana Joseph, atwara imizigo hagati ya Gisenyi na Goma avuga ko ikimubabaje ari uko batigeze bababwira iby’iki cyemezo.

Ati”tuje tugiye gukora dusanga ufunze (umupaka), ubu inzara igiye kudukubita, bamwe barajya no kwiba niba batarizigamye”.

Imipaka izafungura ibintu nibimera neza

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu gahana imbibi n’umjyi wa Goma Gilbert Habyarimana yabwiye abanyamakuru ko iki cyemezo cyo gufungwa umupaka cyafashwe bamaze kukiganirizaho abaturage bakabyemeranya.

Gusa abaturage bari ku mipaka muri iki gitondo bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo kuko batigeze bakibwirwaho mbere.

Habyarimana yagize ati “Ni mukuganira n’abaturage…tuza gusanga atari ngombwa ko bakora za ngendo zitari ngombwa hakurya mu gihugu cy’abaturanyi”.

Habyarimana avuga ko imipaka izafungurwa ibintu nibimera neza.

Ati “Ari ejo ari ejo bundi [izafungurwa], bitewe n’uko ikibazo kiri kugenda kijya kumurongo hariya hakurya mu baturanyi”.

Umupaka wa Gisenyi – Goma ni umupaka ubu ufatwa nk’uwa mbere ugendwa cyane ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni mu gihe hagati mu kwezi gushize kwa Kamena ubwo Ebola yari imaze kugera i Goma, minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba yageze kuri uwo mupaka, abwira abanyamakuru ko bakajije ibikorwa byo gusuzuma abawunyuraho.

Yanagize ati “Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka, ariko ntabwo twabura kubwira umuntu ngo niba uziko hariya hari icyorezo wijyayo”.

Ni nako kuri ubu kuri iyo mipaka baherutse gushyira ibyuma bifata amashusho (camera) bifite kuvumbura umurwayi wa Ebola cyangwa uwufite ibimenyetso byayo igihe yaba ari mu kivunge cy’abandi bantu.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years