Imihango yo kumuherekeza Senateri Mucyo Jean de Dieu izaba ejo tariki 7 Ukwakira

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Senateri Mucyo Jean de Dieu wigeze kuyobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yashizemo umwuka mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016. azashyingurwa ejo ku’itariki 7 Ukwakira

Imihango yo kumuherekeza izatangira kuva saa moya kugeza saa mbili hakirwa umurambo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye ku Kacyiru, nyuma imiryango, inshuti n’abavandimwe bakamusezeraho iwe i Nyamirambo.

Senateri Mucyo yari amaze umwaka urenga gato ari Umusenateri ariyo mpamvu nyuma yo kumusezeraho mu rugo rwe bizakurikirwa no kumusezeraho mu cyubahiro mu cyumba cy’Inama z’Inteko rusange ya Sena.

Nk’umukirisitu Gatolika, hazaturwa igitambo cya Misa cyo kumusezeraho muri Paruwasi yitiriwe Umubyeyi w’Amahoro ‘Regina Pacis’ i Remera, hakurikireho gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Abakoranye na Senateri Jean de Dieu Mucyo bavuga ko bazajya bahora bamwibukira ku bunyangamugayo n’ubupfura bwamuranze mu gihe cyose bakoranye.

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2016
  • Hashize 8 years