Imigisha ifatana n’ubwenge? Inkuru udakwiye gucikwa.

  • admin
  • 27/08/2015
  • Hashize 9 years

Imigisha ifatana n’ubwenge

Twumve icyo Bibiliya ibivugaho imigani igice cya 4.1-27

1.Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha, Mushishikarire kwiga ubuhanga.

2.Ntimukareke amategeko yanjye, Kuko mbigisha ibyigisho byiza.

3.Nabereye data umwana, Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane.

4.Yaranyigishaga akambwira ati “Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye, Ubone kubaho.

5.Shaka ubwenge shaka n’ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.

6.Ntubureke buzakurinda, Ubukunde buzagukiza.

7.Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, Nuko rero shaka ubwenge, Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.

8.Ubukuze na bwo buzagukuza, Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro.

9.Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo, Buzakwambika ikamba ry’ubwiza.”

10.Mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye, Ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira.

11.Nakwigishije ingeso z’ubwenge, Nakuyoboye mu nzira zitunganye.

12.Nugenda intambwe zawe ntizizateba, Kandi niwiruka ntuzasitara.

13.Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke, Ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe.

14.Ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi, Kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi.

15.Ujye uyitaza ntuyinyuremo, Uyiteshuke uce mu yindi.

16.Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi, Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha,

17.Kuko barya umutsima wo gukiranirwa, Kandi banywa vino y’urugomo.

18.Ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.

19.Inzira y’abanyabyaha ni nk’umwijima,Ntibazi ikibasitaza.

20.Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, Tegere ugutwi ibyo mvuga.

21.Ntibive imbere y’amaso yawe, Ubikomeze mu mutima wawe imbere.

22.Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, Bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose.

23.Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.

24.Ikureho umunwa uvuga iby’ubugome, Kandi ururimi ruvuga iby’ubugoryi urushyire kure yawe.

25.Boneza amaso imbere yawe, Ugumye uhatumbire.

26.Tunganya inzira y’ibirenge byawe, Kandi imigendere yawe yose ikomezwe.

27.Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibumoso, Ukure ikirenge cyawe mu bibi.

By Muhabura.rw

  • admin
  • 27/08/2015
  • Hashize 9 years