Imanza zisaga 56 nizo zigomba kuburanishwa mu cyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years

Guhera kuwa 15 Gashyantare inkiko zo mu Rwanda zatangiye icyumweru cyahariwe kurwaya ruswa mu nkiko, amagereza, amashuri ndetse no mu baturage bose ndetse hakazanaburanishwa imanza zose zisanzwe mu nkiko zerekeranye n’icyaha cya ruswa.

Nk’uko perezida w’urukiko rw’ikirenga wungirije madamu Kayitese Zainabu Sylivie yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru uru rukiko rwateguye mu rwego rwo gusobanura gahunda y’iki cyumweru bihaye, ngo ubu urukiko rufite imanza 56 zigomba kuburanishwa kuburyo muri iki cyumweru imanza zose zirebana na ruswa zizaba zarangiye kandi hagategurwa n’ibindi bikorwa byose bigamije gukumira ruswa ibarizwa mu nkiko zo mu Rwanda. Zimwe mu zindi ngamba zigamije kurwanya ruswa zatangijwe guhera mu myaka itandatu ishije ngo ni ubukangura mbaga aho abaturage bashishikarijwe kujya batanga amakuru kuri ruswa, gushyira comitte ishinzwe kurwanya ruswa muri buri rukiko ndetse no gutegura ikimweru cyatangijwe guhera kuwa 15 Gashyantare 2016

Madamu Kayitesi yagize ati, “Izi ngamba zatanze umusaruro nubwo ruswa itacitse burundu, hari aho ikivugwa mu nkiko ndetse tukaba tunabifitiye n’ibimenyetso kuko hari abakozi mu nkiko, abacamanza cyangwa se abakozi b’inkiko babihanirwa. Imibare yerekanywe igaragaza ko guhera muri 2005 kugeza ubu hari abakozi b’inkiko 32 barimo abacamanza 13, abanditsi b’inkiko 19, n’abakozi batatu b’abacamanza (avocat) bamaze guhanirwa icyaha cya ruswa cyangwa ibindi bikorwa bijyanye na ruswa.

Kubura amakuru ahamye ashinja uvugwaho kwakira cyangwa gutanga ruswa ni byo urukiko rukuru rwemeza ko bidindizza icika burundu ry’iki cyaha kuko akenshi ngo ababikurikiranywe ho bajya barekurwa iyo ibimenyetso simusiga bibashinja bibuza, gusa ngo hari uburyo ikizere ko bizakemuka kuko kugeza ubu 60% bashobora gukoresha ikorana buhanga batanga amakuru ku cyaha cya ruswa. Insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Amagana Ruswa wubake u Rwanda ruzira akarengane”.

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years