Imana ibahe umugisha mwese, Imana ihe umugisha igihugu cyacu-Perezida Kagame

  • admin
  • 27/12/2017
  • Hashize 7 years
Image

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yifurije Ingabo z’u Rwanda Noheli n’Umwaka mushya muhire wa 2018, anazishimira ubwitange zigira yaba mu gihugu n’aho zijya kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, umuryango wanjye no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza mwe n’imiryango yanyu Noheli Nziza n’Umwaka muhire wa 2018.”

Yakomeje agaragaza ko gusuzuma umwaka wa 2017 ari igihe cyo gutekereza ku kazi k’abagabo n’abagore bambaye imyenda iriho ibendera ry’igihugu, bakoze batizigamye. Ati “Mu mwaka wose, yaba imbere mu gihugu no mu mahanga, mukomeje gukorana umuhate mutizigama mu kurinda u Rwanda n’abaturage barwo.”


Ingabo z’u Rwanda,

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko mu gihugu, abaturage bakomeje kwishimira amahoro n’umutekano, bigatuma iterambere rikomeza kabone n’ubwo hariho imbogamizi yaba mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yanashimye aboherejwe kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaza bagahesha ishema igihugu.

Ati “Mwabaye ba Ambasaderi beza b’u Rwanda, mugaragaza indangagaciro zituranga kandi muzisangiza n’abandi bavandimwe mu mahanga, mu bupfura buranga Abanyarwanda. Birakwiye ko twafata umwanya wo gutekereza kuri ibi byose tumaze kugeraho atari ukugira ngo gusa duhe agaciro ibyakozwe ahubwo tunashaka uburyo bwo gukora ibyiza birenzeho mu nyungu z’igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko muri uko kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino, biri mu byatumye batari kumwe n’inshuti zabo mu kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, bityo ari ikintu gikwiye guhabwa agaciro gakomeye.

Akomeza agira ati “Nta gushidikanya uko Abanyarwanda bahora bifuza ibyiza nk’uko babigombwa, imbuto z’ibyo mukorera igihugu cyacu ntizishobora kwirengagizwa. Ni umusaruro wo guhuza imbaraga n’ubwitange bw’abantu ku giti cyabo bisobanuye byinshi kuri twese. Umwaka ushize ntabwo wari woroshye kuri buri wese kandi ntitwiteze ko 2018 izoroha cyane.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Isi n’akarere bihindagurika mu buryo buteza ibibazo by’umutekano muke, bimwe muri byo bikaba bikeneye gukemurwa mu buryo bwihuse, ku bw’ibyo Ingabo z’igihugu zikaba zigomba guhora ziteguye.

Yakomeje abwira abasirikare, abato n’abakuru, ko nubwo batamenya ibizaba ahazaza, abaturage b’u Rwanda hari impamvu ituma bagira icyizere.

Ati “Indangagaciro n’icyizere byatumye dukemura ibibazo bitabarika, zigakomezwa n’ubunararibonye, ubumenyi n’ibindi by’agaciro twakomeje kugira uko igihe cyagiye gihita, bitwizeza ko twakemura ikibazo cyose twahura na cyo igihugu cyacu kigakomeza gutekana no gukomera.”

Perezida Kagame yavuze ko intangiriro z’umwaka mushya ari n’amahirwe yo gusubiramo indahiro abasirikare bagiriye igihugu.

Ati “Mu bitekerezo n’amasengesho byanyu, mujye mufata umwanya wo kwiyemeza ubwanyu yaba umuntu ku giti cye cyangwa mwese hamwe, gukomeza kubakira ku byagezweho mu rwego rwo kugera ku gipimo cyo hejuru gishoboka muri serivisi muha abaturage.”

Ibyo ni byo byonyine asanga bizatuma igihugu gikomeza kubagirira icyizere n’icyubahiro bafite.

Umukuru w’Igihugu asoza ubutumwa bwe agira ati “Imana ibahe umugisha mwese, Imana ihe umugisha igihugu cyacu.”


Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 27/12/2017
  • Hashize 7 years