Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu Bagore yatsinze iy’u Bufaransa[ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu Bagore yatsinze iy’u Bufaransa seti 3-0 (25-9, 25-8, 25-11), isoreza Imikino Parelempike ku mwanya wa karindwi.

Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Paris ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri 2024.

Ni wo mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze muri ine rwakiniye mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris mu Bufaransa.

U Rwanda rwatsinze seti ya mbere ku manota 25-9, iya kabiri ruyegukana kuri 25-8 mu gihe iya nyuma rwayitwaye rutsinze amanota 25-11.

Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Mukobwankawe Liliane, ni we witwaye neza muri uyu mukino yatsizemo amanota 16 mu gihe Nyiraneza Solange yabonye icyenda, Nyirambarushimana Sandrine amuza inyuma n’umunani.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwashoboye gutsinda umukino mu ya Paralempike nyuma yo kubikora 2020, ubwo rwatsindaga u Buyapani; icyo gihe rwatahanye umwanya wa karindwi.

Mu mikino yo mu matsinda, u Rwanda rwatsinzwe imikino itatu irimo uwa Brésil (3-0), Slovenia (3-1) na Canada (3-0).


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks