Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yegukanye igikombe

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yegukanye igikombe cya basketball mu marushanwa ya gisirikare abera i Kigali nyuma yo gutsinda iza Kenya amanota 75-70.

Agace ka mbere katsinzwe n’u Rwanda ku manota 12-10, naho Kenya itsinda aka kabiri ku manota 37-27 y’u Rwanda maze bajya kuruhuka Kenya iri imbere y’u Rwanda.

Kenya yakomeje no kuyobora agace ka gatatu n’amanota 61-49, ariko aka kane Ingabo z’u Rwanda zihagararaho binabahesha intsinzi ku manota 75-70.

Umutoza w’Ingabo z’u Rwanda, Mbazumutima Charles atangaza ko bakoresheje imbaraga, ariko yateguye abakinnyi neza kuko ngo umukino utarangirira mu kace ka mbere cyangwa aka kabiri.

Yagize ati “Nagiye mbabwira ko dutegereza ifirimbi ya nyuma kandi tutagomba gutsindwa umukino. Ni intsinzi inshimishije, ubundi bari bihebye bazi ko badutsinda, ariko mwabonye ko twageze aho mu minota ya nyuma turakanguka. Kuba twatangiye nabi tukaza gukanguka byaduhesheje intsinzi”.

Mbazumutima avuga ko bitabira aya marushanwa Umugaba Mukuru w’Ingabo yari yababwiye ko bakuye igikombe hanze mu mwaka ushize n’iki bakiriye rero kitagomba kubacika kandi ari mu rugo.

Yagize ati “Harimo ikintu cy’igitutu ku buryo twagombaga gutwara iri rushanwa, uko twakinnye uyu mwaka ntabwo ariko twakinnye i Bugande. Kubera ko ho twakinnye nta bayobozi twisanzuyeho. Ubu rero kubera ko twakiniraga imbere y’abayobozi twari ku gitutu”.

Umukinnyi w’ikipe z’Ingabo z’u Rwanda, Kubwimana Kazingufu Ali atangaza ko umukino wa Uganda na Kenya biba ari imbaraga kandi baba bafitemo abakinnyi beza, ati “Kuba dutsinze uyu mukino byadusabye imbaraga nyinshi cyane, kuko bari baturi imbere.”

Yunzemo ati “Ikintu twakoze nta kindi, buri mukinnyi wese ni ukwigirira icyizere, kuko buri wese urimo hano arashoboye. Ntacyo izi kipe zaturutse hanze baba baturusha ahubwo kwigirira icyizere nicyo cyiza. Natwe iri rushanwa turitwaye nta kuvuga ngo hari izindi mbaraga twakoresheje zavuye ahandi ni icyizere no kumva amabwiriza y’umutoza”.


Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yegukanye igikombe cya basketball mu marushanwa ya gisirikare abera i Kigali nyuma yo gutsinda iza Kenya amanota 75-70

.
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years