Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi itsinze u Bufaransa ibitego 2-1, mu mukino wa ½ kirangiza.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 9 Nyakanga 2024 ku kibuga Allianz Arena. 

Uyu mukino watangiye wihuta cyane ndetse bidatinze ku munota wa cyenda gusa, u Bufaransa bwafunguye amazamu ku mupira Kylian Mbappé yahinduye imbere y’izamu, Randal Kolo Muani atsinda n’umutwe.

Espagne ntiyacitse intege kuko ku munota wa 21, Yamine Yamal yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mike Maignan ukamubana muremure.

Mu buryo bwihuse cyane iyi kipe yongeye kuzamuka yihuta Dani Olmo atera ishoti, Jules Kounde yitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 25.

Mu minota 35, u Bufaransa bwasatiriye bikomeye bushaka igitego cyo kwishyura mbere y’akaruhuko ariko kirabura.

Igice cya mbere cyarangiye Espagne iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri, u Bufaransa bwakomeje gusatira izamu rya Espagne ariko umunyezamu Unai Simeon abubera ibamba.

Ku munota wa 61, umutoza Didier Deschamps yakoze impinduka, Adrien Rabiot, N’Golo Kanté na Kolo Muani baha umwanya Antoine Griezmann, Barcola na Eduardo Camavinga.

Espagne yasubiye mu gice cya kabiri yugarira bikomeye igacungira ku mupira u Bufaransa butakaje cyane bwasatiraga bikomeye. Iyi kipe yashatse igitego cyo kwishyura ariko kiranga kirabura.

Umukino warangiye Espagne yatsinze u Bufaransa ibitego 2-1 igera ku mukino wa nyuma aho izahura n’ikipe itsinda hagati y’u Bwongereza n’u Buholandi mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 saa tatu z’ijoro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months