Ikigo kiyipima COVID-19 mu Rwanda kivuga ko cyarengewe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

U Rwanda rwavuze ko ikigo cy’igihugu gikora ibipimo byo kwa muganga cyangwa Laboratoire cyarengewe kubera umubare munini w’ibipimo by’ubwandu bwa COVID gisabwa gukora buri munsi.

Ibi ngo bikaba biterwa n’umubare munini w’abantu bapimwa nyuma y’aho bigaragariye ko iyi ndwara iri kugenda yongera ubukana.

Ibi ngo byagize ingaruka ku mikorere y’iki kigo ku buryo kitari gutanga ibisubizo ku muvuduko usanzwe.

Itangazo ryasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC – rivuga ko umubare munini w’ibipimo gihabwa gusuzuma wamaze kurengera ubushobozi bwacyo.

Ibi ngo bikaba byaturutse ku bwiyongere bw’indwara ya COVID bwagaragaye cyane muri uku kwezi kwa 12.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kivuga ko ubu kiri kugorwa no kubonera ku gihe ibisubizo by’ibizami byafashwe.

Gusa kikavuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibintu bisubizwe mu buryo.

Hari hashize iminsi, inzego z’ubuzima zivuga ko iyi Virusi ya Corona yiyongereye ku buryo buteye inkeke ndetse hanafatwa ibyemezo bikarishye byo kwirinda birimo guhagarika bimwe mu bikorwa nk’imikino ya championat y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Muri uku kwezi umubare w’ibipimo bifatwa wariyongereye cyane kandi ababifata bagerageza kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuri ubu buri munsi harafatwa ibipimo bisaga 4000 ku munsi umwe mu gihe bitarenzaga 2000 mu kwezi gushize n’ayakubanjirije.

Mu gihugu cyose hamaze gufatwa ibipimo bikabakaba ibihumbi 700 birimo ibisaga 4100 byafashwe ku munsi w’ejo.

Ministeri y’ubuzima iravuga ko abandura bashya bagenda biyongera cyane ndetse igasaba abaturage kwigengesera cyane cyane muri iyi minsi isoza umwaka.

Ukwezi kwa 10 ndetse n’ukwa 11 yari yaranzwe n’igisa n’icyizere cy’uko ubwandu bwacogojwe.

Bimwe mu bigo byashyiriweho kuvura iyi ndwara byari byafunzwe kuko umubare w’abarwaye wari wagabanutse cyane hasigaye abatagera kuri 500 mu gihugu cyose.

Muri uku kwezi kwa 12 ariko imibare yongeye kuzamuka cyane.

Ku munsi w’ejo habarurwaga abakabakaba 1300 barwaye barimo 26 barembye ku buryo bifashisha imashini zibafasha guhumeka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/12/2020
  • Hashize 4 years