Ikigo Best World Link Group cyahaye amahirwe abana 15 bashaka kwiga muri Turikiya kuri buruse bakazishyurirwa 90%

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 6 years

Ikigo gitanga serivisi zo kumenyekanisha ibikorwa (marketing& advertising) ku bigo by’ubucuruzi na mashuri makuru ,Best World Link Group Ltd,kigiye kongera gufasha abanyeshuri 15 bifuza gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza zo mu gihugu cya Turikiya ku mugabane w’i Burayi.

Iki kigo gisanzwe gikorera mu nyubako ya Downtown mu gorofa ya 3 mu cyumba F3 01 muri gare yo mu mujyi hafi y’aho imodoka za Nyamirambo zihagarara ku muhanda KN55, kirashaka gufasha abanyeshuri by’umwihariko abaziga ibijyanye n’ubuvuzi (General Medecine),aho bazishyurirwa arenga 90% by’amafaranga y’ishuri.

Ubanyeshuri barasabwa gusa kuba baratsinze neza ikizamini cya Leta cy’amashuri yisumbuye bafite amanota guhera kuri 60/73 , mu mashami ya MCB,BCG na PCB.

Umunyeshuri uzatoranywa azajya yishyura amadorali ya Amerika angana na $530 ku mwaka ahwanye na 3,000TL (Amafaranga akoreshwa muri Turkey), mu gihe amafaranga y’ishuri asanzwe ari $10,500 (ibihumbi icumi magana atanu) yishyurwa buri mwaka.Ururimi rwo kwigamo ni icyongereza kugeza umunyeshuri asoje amasomo ye mu myaka 6.

Best World Link Group Ltd ni ikigo gisanzwe gitanga serivisi zo gufasha abanyeshuri kujya kwiga muri kaminuza zo mu mahanga aho kuri ubu bafite abanyeshuri benshi bafashije muri ubu buryo biga mu mahanga nko mu Bushinwa,Turikiya, Amerika, Ubuhinde, Polonye Canada n’ahandi hatandukanye.

Ubuyobozi bwa Best World Link Group Ltd, buvuga ko abana bagize amahirwe yo guhabwa izo buruse, iyo bageze muri icyo gihugu bazigamo barakurikiranwa kuko bahafite ubahagarariye (international relations officer) muri icyo gihugu.

Umunyeshuri yiyandikisha aciye kuri internet (murandasi) unyuze kuri link: https://bestworldlink.co.uk/online-application/apply-study-abroad/, ukandaho gusa cyangwa ukabandikira kuri E-mail:rwanda.affliate@gmail.com/ info@bestworldlink.co.uk.

Ikindi kandi wanahamagara kuri telefone ngendanwa:+250782266571,+250786576293 cyangwa +250786576293/WhatsApp,bakagufasha mu kanya nk’ako guhumbya.Umunyeshuri ashobora nogusura Website:www.bestworldlink.co.uk, agaca ahanditse Application Online ubundi akuzuzaho ibisabwa.Ababishinzwe bahita bamuhamagara bamumenyesha ko bakiriye ubusabe bw’uwujuje.

Icyitonderwa: Ntago Best World Link Group ariyo itoranya abanyeshuri ni ibigo by’amashuri bikora ako kazi, aya mahirwe azamara iby’umweru 2 gusa duhereye 22/05/2019.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/05/2019
  • Hashize 6 years