Ikiganza mukigumishe mu mufuka musuhuzanye nk’abasirikare-Minisitiri Busingye

  • admin
  • 17/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye asaba abaturage kwirinda guhana ibiganza no kwegerana ahubwo bakajya basuhuzanya nk’abasirikare mu rwego rwo kwirinde ebola.

Ibi yabitangarije mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 17 Kanama 2019, ubwo yari amaze gutaha inzu Polisi y’u Rwanda yubakiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kwezi kwahariwe abikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Magingo aya icyorezo cya Ebola kiravugwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kugaragara muri Ituri, ndetse n’i Goma muri Kongo kandi aha hose hakaba hegereye u Rwanda.

Minisitiri Busingye avuga ko hari ubundi buryo abaturage bashobora gusuhuzanya bakirinda guhana ibiganza cyangwa guhoberana.

Ati “Ikiganza mukigumishe mu mufuka kuko kiba gifite icyuya(nk’amatembabuzi yanduza), musuhuzanye nk’abasirikare(batera isaruti) cyangwa nk’abayapani(bunama)”.

Yungamo ati “Ibyo kwegerana mureke tubiharire umugore n’umugabo we kuko bo ntawabihagarika, mwirinde guhana ikiganza kandi ntimuzabyite agasuzuguro”.

Iki cyorezo cya Ebola cyakajije umurego mu duce twa RDC duhana imbibi n’u Rwanda na Uganda aho abatari bacye bamaze guhitanwa nacyo,bityo hari gukorwa ubukangurambaga bwo kuyirinda burakorwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima ndetse n’izindi zose zitari iz’ubuzima.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/08/2019
  • Hashize 5 years