Ikiganiro na Temarigwe I: Ubu imyitozo ni yose ngo azahigike Umunyamerika urya dendo eshatu

  • admin
  • 16/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Temarigwe Abdallah, umukinnyi nyarwanda ukina umukino wo kurya aratangaza ko atabuze ahubwo ahugiye mu myiteguro w’umukino rurangiranwa uzamuhuza n’umunyamerika wiyita uwa mbere ku isi mu kurya ngo urya dendo eshatu, ni umukino uteganyijwe kuzaba kuwa 03 Ugushyingo muri uyu mwaka.

Ni mukiganiro muhabura.rw yagiranye na Temarigwe, yatangiye atubwira ko atabuze, yagize ati: “ntabwo nabuze, nk’ubu mvuye muri KIST, muzi ko hari ishami rya Food science, rimwe na rimwe barantumira nk’umuntu w’umusitari nkajyayo kuko nange umukino wange ufitanye isano n’ibiryo(food),

Ku bijyanye n’ibikorwa biri hafi aha muri uyu mukino twaramubajije tuti: “ariko muri iyi minsi ntabwo uri kugaragara, byagenze gute?”, asubiza ati: “ubu ndi kwitegura guhatana n’umunyamerika wa mbere ku isi uzarya dendo eshatu, nge namubwiye ko ndya imwe, sinarikumuhishurira password yange,”

Turakomeza tuti: “password ni iki?” nawe ati: “ntabwo wahishurira uwo muhanganye ibanga ryawe. Nawe ubu uretse kuba uri umunyamakuru, ntiwabwira umuntu password yawe,


Temearigwe Ngo ntiyatanga password ye

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2016
  • Hashize 8 years