Ikigamijwe ntabwo ari uguha abantu ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa -Perezida Kagame

  • admin
  • 26/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame atangaza ko abanyeshuri bakwiye gufashwa gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika n’isi, aho kugira ngo ubumenyi bahabwa bube ubwo mu bizami gusa.Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yafunguraga inama y’ihuriro ry’abahanga ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (Next Einstein Forum), kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018.

Uburezi bw’iki gihe cyane cyane ubwo mu Rwanda bwakomeje kunengwa uburyo budatanga amasomo atajyanye n’igihe cyangwa ibibazo bikenewe gukemurwa ahubwo ugasanga ibyo bazi n’ibyo mubitabo gusa.Ibi Perezida Kagame yabikomojeho aho yavuze ko butakagombye kuba ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa ahubwo bwacyemura ibibazo isi yugarijwe nabyo.

Perezida Kagame yagize ati “Ikigamijwe ntabwo ari uguha abantu ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa cyangwa se gutsinda ibizamini. Ikigamijwe ni ugukoresha ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo bikigaragara ku mugabane wacu no ku Isi dutuye.”


Perezida Kagame yasabye ko habaho ubufatanye mu bushakashatsi muri siyansi, kuko ari byo bituma kuvumbura byihuta kandi bikongera inyungu kuri buri wese.

Perezida Kagame ati “Reka dukoreshe ubushobozi dufite maze duhe abahanga b’abanyafurika amahirwe yo gukura mu bumenyi bwabo no guhangana na bagenzi babo.”

Yanasabye ko kandi habaho kugabanya ubusumbane hagati y’abakobwa bitabira imibare n’abahungu, kuko bose bashoboye kandi bakwiye amahirwe angana.

Perezida Kagame ati “Ibi tugomba kubihindura. Amahirwe hagati y’abagabo n’abagore ntazigera angana igihe batarahabwa umwanya ungana mu burezi no gushaka ubumenyi.”

yahumurije abashakashatsi ko n’ubwo hakiriho ibibazo ariko hari ibimenyetso byerekana ko Afurika ikomeje gutera intambwe igana mbere.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/03/2018
  • Hashize 6 years