Iki ni igisebo kuri Kenyatta kumwemeza nka Perezida watowe n’ abantu 25% !- Raila Odinga

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years

Raila Odinga wari uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Nasa, yikuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzasubirwamo ku wa 26 Ukwakira 2017.Odinga yatangaje ko we n’uwo biyamamazanya hamwe, Kalonzo Musyoka, batazitabira isubirwamo ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Dore icyo odinga yatangarije itangazamakuru mpuza mahanga

CNN: “Ubu murategura gukora iki mu byumweru biri imbere nko mu gihe amajwi azaba amaze gutangazwa cyane ko ikigaragara azaba ari amajwi yemeza ko Kenyatta muhanganye ari we perezida wa Kenya?

ODINGA : Iki ni igisebo kubera, bizaba ari igisebo kuri Kenyatta kumwemeza nka perezida kubera ko abantu 25% gusa nibo bitabiriye amatora, ubwo yazaba ari perezida wa ¼ cy’abanyakenya bose rero.

Ubu ndabizi bari kwiga uko babigenza ngo bongere iyo mibare ariko amakuru yatangajwe na komisiyo y’amatora ni uko abantu miliyoni 3.5 ari bo batoye bonyine. Abo rero ni 20% by’abagombaga gutora bose nk’uko bari biyandikishsije. Byerekana neza ko abantu batamufitiye icyizere (Kenyatta), ubwo rero n’ayo matora ntiyizewe, si amatora yaherwaho ngo umuntu yemezwe ko ari perezida wa Kenya.

Ahubwo iyo mba we (Kenyatta) kandi nkanazirikana uko mu bihugu birimo demokarasi bigenda, nahita negura ku butegetsi, nkigendera.

CNN: “None natabikora gutyo ntiyegure kandi agatangazwa ko ari we watsinze amatora wowe n’abagushyigikiye mwiteguye gukora iki? Ni iki kizaba muri Kenya muri ibyo byumweru bizakurikira itangazwa ry’intsinzi?”

ODINGA: Nabivuze ko itegeko nshinga ryacu ryemera ko mu gihe guverinoma ikoze ibyo abaturage badashaka baba bafite uburenganzira bwo kwigaragambya, bakerekana ibitabanyuze.

Abaturage kandi bafite uburenganzira bwo kutubahiriza amabwiriza baba bahabwa na bene iyo guverinoma.

CNN: “Urashaka kuvuga ko hazaba imyigaragambyo yo ku rwego rwo hejuru aho abantu benshi batakariza ubuzima?”

ODINGA: Oya. Ntabwo tuzakoresha imyigaragambyo yo guhangana na guverinoma. Tuzigaragambya mu mahoro, cyangwa niyo ataba imyigaragambyo dushobora no kuzakoresha ubundi buryo butandukanye kuko burahari bwinshi. Ubwo buryo tuzakoresha bwose tuzabutangaza kuri uyu wa mbere w’icyumweru gitaha, ni uburyo twizera ko buzadufasha gutuma Kenyatta arekura ubutegetsi.

CNN:Abanyakenya benshi naganiriye nabo njye banyibwiriye ko barambiwe guhozwa mu matora. Bakeneye gusubira mu buzima busanzwe butari ubw’amatora bagakomeza imirimo. Byinshi mu byo banambwiye kandi ni uko babona wowe na Kenyatta kuba muhanganye ari ukubera inyungu zanyu bwite aho kuba iz’abanyagihugu bose, Ibyo byaba bifite ukuhe kuri?”

ODINGA: Ni koko abanyakenya bararambiwe, barambiwe ubutegetsi bw’igitugu, ubutegetsi bw’abicanyi, bakeneye umutuzo. Ibyo njye nibyo mbona ko barambiwe.

Ibindi ni ubushomeri batejwe n’ubutegetsi buriho, cyane cyane urubyiruko, 40% rurakennye cyane.

Izo nizo mpamvu numva zaba zaratumye abaturage bavuga ko barambiwe, icyo nzi abanyakenya bose bahurizaho nawe bashobora kuba barakubwiye ni uko bakeneye impinduka.

CNN :Ubu noneho reka tuvuge ko Uhuru Kenyatta yabahamagara ngo mugirane ibiganiro, wabyemera? Wabyakira ute?

ODINGA : Aho rero!!!

Mbere hose y’amatora twaramuhamagaye ngo tugirane ibiganiro arabyanga, icyo gihe twashakaga ko twaganira tukagabana imyanya y’ubutegetsi muri guverinoma ari ko yarabyanze.

Ubu rero noneho icyo twifuza gitandukanye n’ibyo. Ubu aramutse aje cyangwa niyo ataza ubu icyo dushaka ni uko habaho gutegura amatora meza anyuze mu mucyo ibyo kandi bigakorwa vuba bitarenze iminsi 90.

Yanditswe na Niyomugabo Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years