Ikamyo ya gisirikare yakoze impanuka ahazwi nko mu Kanogo, urenze gato Rond point yo ku Mazi, ihitana umwe mu baturage bigenderaga.
iyo kamyo yari ivuye mu bice bya Gikondo igana Nyabugogo, ubwo yari igeze mu masangano y’imihanda ihura n’indi biba ngombwa ko iyikatira, ubwo yayikatiraga yahise irenga umuhanda igonga umunyamaguru wagendaga ku nkengero z’umuhanda iramuhitana.
Iyo kamyo yakomeje igwa mu gishanga.Imodoka y’Imbangukiragutabara yahise ihagera ariko ngo isanga umugenzi wagonzwe yapfuye.
Ikamyo ya gisirikare yakoze impanuka mu Kanogo ihitana umwe mu baturage bigenderaga
Yanditswe na Chief editor2/Muhabura.rw