IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rw’akazi muri Turukiya

  • admin
  • 27/02/2020
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Turukiya, ni kubutumire bwa mugenzi we uyobora Polisi y’igihugu cya Turukiya Dr. Mehmet Aktas. Ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse na Polisi y’igihugu cya Turukiya.

Ubwo yatangiraga uru ruzinduko kuri uyu wa Gatatu, IGP Munyuza yahuye na mugenzi we Dr. Mehmet Aktas bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano. IGP Munyuza n’intumwa ayoboye basuye ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu cya Turukiya ndetse n’ahandi hatangirwa amahugurwa.

Mu mwaka wa 2015 leta y’u Rwanda n’iya Turukiya basinyanye amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, icyo gihe kandi Polisi y’u Rwanda ndetse na Polisi ya Turukiya nabo basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, amahugurwa ku mutwe udasnzwe wa Polisi(Special forces training) ndetse no guhugura abapolisi bazahugura abandi.

Amasezerano mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi(u Rwanda na Turukiya) ashingiye cyane ku bijyanye no kubaka ubushobozi, guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no kuganira ku bintu bimwe na bimwe

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye z’indi nzego za Polisi z’ibihugu zigera kuri 40, harimo amasezerano yasinyanye na Polisi z’ibindi bihugu(Bilateral MoU) ndetse nayo yasinyanye n’imiryango ihuza Polisi z’ibihugu bitandukanye (multilateral MoU).

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 27/02/2020
  • Hashize 5 years