Igitangaza: Umugore yabyaye umwana ufite igitabo gitagatifu cya Kor’ani na Tasubihi

  • admin
  • 29/03/2018
  • Hashize 6 years

Umubyeyi wo mu gihugu cya Nigeria ahitwa Burga utarashatse ko amazina ye ajya atangazwa yabyaye umwana avukana igitabo gitagatifu Kor’ani cy’ abayisiramu na tasubihi (ishapure) abayisiramu bifashisha basenga.


Kuri ubu aka gace uyu mubyeyi atuyemo ndetse yabyariyemo uyu mwana karimo gusurwa cyane n’ abantu batandukanye bajya kureba icyo gitangaza cyahabereye n’ubwo ataribwo bwa mbere muri iki gihugu kuko no mu mwaka wa 2012 hari undi yigeze kuvuka afite Kor’ani yonyine ariko bitandukanye n’uyu we yavutse afite Kor’ani na Tasubihi.

Uyu mwana w’ umuhungu yiswe Muhammad Auwal gusa amazina y’ uyu mubyeyi ntabwo yatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje iyi nkuru.


Cheikh Dahiru wo muri aka gace Bauchi

Cheikh Dahiru wo muri aka gace Bauchi yemeje aya makuru avuga ko uyu mwana yavukanye korowani na tasubihi yongeraho ko ari igitangaza cyabayeho asaba abayisirilamu gusenga basaba Imana(Allah) kurinda iri dini ryayo.

Nubwo bimeze gutya ariko ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage bo muri Nigeria banze kubyemera nk’ ukuri bavuga ko uyu mubyeyi aribyo yahimbye basaba ko yakorerwa isuzuma bakareba ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Mu kiganza cy’uruhinja harimo Kor’ani ndetse na Tasubihi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/03/2018
  • Hashize 6 years