Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bubiligi byiyemeje kunoza imikoranire

  • Richard Salongo
  • 09/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye mugenzi we w’u Bubiligi, Ludivine Dedonder, baganira ku kurushaho kwagura ubufatanye busanzwe buhuriweho n’impande zombi mu bya gisirikare.Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mata 2024, ni bwo Minisitiri w’Ingabo z’u Bubiligi, Ludivine Dedonder n’itsinda ayoboye ririmo Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije muri iki gihugu, Lt Gen Aviateur Frederik Vansina basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, bakirwa na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo no kwagura umubano usanzwe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bubiligi.

Mbere y’inama yabahuje, aba bayobozi babanje kunamira abasirikare b’Ababiligi bishwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igitangira. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwabo ruri ahahoze hitwa Camp Kigali.

Kuri uyu munsi ni bwo Guverinoma y’u Bubiligi n’iy’u Rwanda byibutse abasirikare b’Ababiligi 10 barindaga Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, bishwe na Ex-FAR tariki ya 7 Mata 1994. Bishwe bagiye guherekeza Uwilingiyimana kuri Radiyo y’Igihugu, ubwo yari agiye gusaba Abanyarwanda gutuza no guhagarika ubwicanyi nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ikindi cyo kwibuka abakozi ba Ambasade y’u Bubiligi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • Richard Salongo
  • 09/04/2024
  • Hashize 9 months