Igisirikare cya Uganda kiri guhata ibibazo umugabo wafatiwe mu rugo rw’uwahoze ari komanda wa polisi uherutse kwicwa

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years

Igisirikare cya Uganda kiri guhata ibibazo umugabo wafatiwe mu rugo rw’uwahoze ari komanda wa polisi mu Karere ka Buyende uherutse kwicwa arashwe, ASP Muhammad Kirumira. Uyu akaba yaratawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa Mbere ashaka gutoroka nyuma y’aho umuryango wa Kirumira ugiriye amakenga ugashaka kumenya byinshi kuri we kuberako yari yakomeje kubagenza cyane kandi batamuzi.

Biravugwa ko nta cyangombwa yari afite usibye icyemezo cya polisi kigaragaza ko yafunguwe muri kasho ya polisi ya Kisenyi ku cyaha kitatangajwe. Icyo cyemezo kikaba ngo cyariho izina rimwe gusa rya Kateete.

JPEG - 96.5 kb
ASP Muhammad Kirumira

Umuvandimwe wa Kirumira witwa Mahad Mugenyi Asooka, avuga ko Kateete ntaho ahuriye n’umuryango wabo, ariko ngo kuva mukuru we yicwa yakomeje kugaragara mu turimo dutandukanye mu rugo nyamara batamuzi.

Assoka akavuga ko bamwe mu bo mu muryango bavuze ko Kateete yavugaga ko yoherejwe na perezidansi gufasha umuryango uri mu cyunamo. Ati: “Ubwanjye, yambwiye ko ari ofisiye wa UPDF w’ipeti rya Major kandi yoherejwe n’Umujenerali gufasha mu iperereza.

Nubwo Kateete yagerageje gutoroka abagize umuryango wa Kirumira batangiye kumubaza byinshi bimwerekeyeho, abasirikare bahise bamuta muri yombi. Asooka akavuga ko ubwo yafatwaga yari yambaye ijaketi isa nk’iy’umumotari wamuhaye lift ajya Lubaga no ku Bitaro bya Mulago ndetse akamusubiza mu rugo ntamwishyuze..

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga ko mu gusaka Kateete bamusanganye numero nyinshi za telephone z’abo mu muryango wa Kirumira ndetse n’iz’abapolisi.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 13/09/2018
  • Hashize 6 years