Igisasu cyahungabanyije inama ya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

  • admin
  • 23/06/2018
  • Hashize 6 years

Mu Mujyi wa Addis Ababa Igisasu cyaturikiye ahabereye inama ya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, gikangaranya ibihumbi by’abayitabiriye ubwo uyu muyobozi yagezaga ku baturage impindura matwara ako kanya Radio y’igihugu yacishagaho ijambo rye yahise irikuraho.

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yahise ahavanwa igitaraganya n’abashinzwe umutekano nyuma yo kuvuga ijambo rye yatangiye ahitwa Meskel Square.

Urusaku rw’igisasu cyaturitse rwumvikanye umusangiza w’amagambo ari gushimira abitabiriye iki gikorwa baturutse mu bice bitandukanye baje gushyigikira impinduramatwara za Minisitiri w’Intebe, Ahmed Abiy. Radio ya Leta yanyuzwagaho iri jambo yahise irivanaho.

Ikinyamakuru Addis Standard cyanditse ko umupolisi umwe yumvikanye avuga ko “igitero kitari gikanganye ndetse abantu bake aribo bagikomerekeyemo.”

Umwe mu bari bateguye iyi nama, Seyoum Teshome, abinyujije kuri Facebook yavuze ko “Minisitiri w’Intebe Abiy n’abandi bashyitsi bari bahari bose bameze neza.”

Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, mu ijambo yagejeje ku benegihugu nyuma y’uko imbaga irogowe n’igisasu cyaturitse yavuze ko hari abantu bapfuye, abandi barakomereka.

Nta muntu yavuze ko yaba ari inyuma y’iki gitero avuga ko cyari giciriritse, anashimangira ko Polisi iri mu iperereza.

Abiy Ahmed yavuze ko “Urukundo ruhora rutsinda. Kwica abandi ni ugutsindwa. Ku bashaka kuducamo ibice, ndashaka kubabwira ko mutaratsinda.”

Abiy Ahmed Ali yabaye Minisitiri w’Intebe asimbuye Hailemariam Desalegn weguye bitunguranye muri Gashyantare uyu mwaka. Uyu mugabo w’imyaka 42 ni we wa mbere uhagarariye ubwoko bwa Oromo bumaze imyaka itatu mu myigaragambyo yamagana Leta yaguyemo abatari bake. Agitorwa kuri uyu mwanya muri Mata 2018, yijeje impinduka zihuse zijyanye na politiki n’ubukungu bw’igihugu.

Guverinoma ya Ethiopia yakunze gushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, binyuze mu ihohoterwa n’ubwicanyi bw’abatavuga rumwe na yo.

Iki gisasu cyaturitse mu gihe ku wa 22 Kamena 2018, Umutwe wa Patriotic Ginbot 7 (PG7), uyobowe na Berhanu Nega, utangaje ko uhagaritse intambara zitwaje intwaro mu bice byose bya Ethiopia.




Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2018
  • Hashize 6 years