Igisasu cy’abiyahuzi cyahitanye abantu 20 abandi 20 barakomereka

  • admin
  • 30/07/2019
  • Hashize 5 years

Mu gihugu cya Afghanistani abategetsi batangaje ko igitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka ndetse n’igitero cy’abantu bitwaje imbunda, byahitanye ubuzima bw’abantu 20, binakomeretsa abandi 20.

Abategesi n’abantu babyiboneye bavuga ko abiyahuzi bitwaje intwaro zikomeye bateye ibiro by’ishyaka rya politike, riyobowe n’uwahoze ari umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza mu gihugu cya Afghanistani, Amrullah Salleh.

Ibyo bitero byabaye nyuma y’amasaha macye, Ghani ndetse na Saleh bavuye kwiyamamaza mu mujyi wa Kabul, nyuma y’aho igikorwa cyo kwiyamamariza ayo matora gitangiriye mu mpera z’icyumweru dusoje ku Cyumweru.

Kugeza ubu,nta nta mutwe n’umwe uratangaza ko ariwo wakoze ibyo bitero.Umurwa mukuru Kabul umaze iminsi uberamo ibitero bikorwa n’umutwe w’abaTalebani ndetse n’umutwe w’intagondwa za kiislamu.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/07/2019
  • Hashize 5 years