Igikombe cy’Amahoro: Gasogi United yatsinze Police FC mu mukino ubanza wa ½

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/04/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Gasogi United yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mata 2024.

Ni umukino uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye asatirana, ariko Gasogi United yihariraga umupira cyane.

Ku munota wa 7, Gasogi United yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Muhadjiri yatanzee mu kibuga hagati ufatwa na Muderi Akbar wawuhaye Hassan Brahim Djibrine wari wenyine ateye umupira ujya hanze y’izamu.

Ku munota wa 12’ Gasogi United yafunguye amazamu ku igitego cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira watakajwe na myugariro Rurangwa Mose ahita aroba umuzamu Rukundo Onesime umupira ujya murushundura.

Byasabye gutegereza umunota wa 32, Police FC ibona uburyo bwa mbere bukanganye aho umupira Nkubana Marc yacomekewe na Bigirimana, yawuhinduye ugasanga Mugisha Didier washyizeho umutwe, ku bw’amahirwe make ufata inshundura ntoya.

Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka, Rurangwa Mossi wari wagaragaje guhuzagurika gukomeye, asimburwa na Kwitonda Ally.

Mu minota y’inyongera, Nshuti Dominique Savio yateye umupira n’umutwe areba na Ibrahima Dauda, ariko uyu munyezamu wa Gasogi United azamura umupira awurenza izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Gasogi United iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Police FC yatangiye ikora imipinduka Akuki Djbrine asimburwa na Chukuma Odili.

Ikipe y’abashinzwe umutekano yasatiriye bikomeye, ariko kubyaza umusaruro uburyo burimo umupira Hakizimama Muhadjiri yateye yigaramye, bikomeza kugorona.

Hassan Djibline utahiriwe n’uyu wa Kabiri, yasimbuwe na Kabanda Serge ku munota wa 65.

Police FC yakoze izindi mpinduka, yinjizamo abarimo Sumaila Moro na Nyamurangwa Moses ariko ikomeza kugorwa n’ubwugarizi bwa Gasogi United ndetse n’umunyezamu Ibrahima Dauda wari uhagaze neza.

Umukino warangiye Gasogi United itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024 saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza uzahuza Rayon Sports na Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/04/2024
  • Hashize 2 weeks