Igihugu cya Suwede gishobora kohereza mu Rwanda ukekwaho Jenoside

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umunyarwanda witwa Jean Paul Micomyiza bakundaga kwita Mico ukurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ashobora koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwemeje ko nta mpamvu n’imwe yahagarika kuba yakoherezwa.

Ni umwanzuro wafashwe ku wa kabiri taliki ya 21 Ukuboza 2021. Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko Urukiko rw’Ikirenga rubona nta mbogamizi yemewe n’amategeko yo kohereza Jean Paul Micomyiza w’imyaka 49 mu Rwanda aho aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mico yatawe muri yombi taliki 17 Ugushyingo 2020, amakuru yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye yemeza ko abamwunganira mu by’amategeko, Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe, barwanyije icyemezo cy’urukiko bavuga ko ubutabera bwo mu Rwanda bufite intege nke nyinshi nk’uko bidahwema kugarukwaho n’abakurikiranyweho ibyaha bakoreye mu Rwanda bakaba barabihungiye mu mahanga.  

Micomyiza ni umuhungu w’umugabo witwa Ngoga, Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarabaye ari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) aho yaremye agatsiko k’urubyiruko rwiganjemo urwakomokaga mu Burundi kishe Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Ako gatsiko ngo kashinze bariyeri i Cyarwa hafi yo ku Mukoni ari na ho umuryango we wari utuye, bu  ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Iyo bariyeri kandi ngo yayibagaho na we na barumuna be.

Se yakoraga kuri Perefegitura, nyina akaba yari umwarimu ku mashuri y’i Tumba ahitwa ku Ikori. Uretse kuba yari umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Kabiri mu ishami ry’Ubumenyi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Mico yari n’umwe mu bagize icyiswe “Comité de Crise” cyagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Micomyiza yabaga ari kumwe n’Abarundi n’abandi basore bo muri ako gace, ari na bo bafatanyaga mu bwicanyi no mu bugizi bwa nabi. Mu byo ashinjwa harimo no kugira uruhare mu iyicwa ry’imbaga y’Abatutsi mu Majyepfo y’u Rwanda, by’umwihariko abanyeshuri  bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda dore ko yari anahaturiye, abenshi abazi.

Ibimenyetso byakusanyirijwe mu iperereza byerekana ko by’umwihariko Mico akurikiranyweho ibyaja bya Jenoside byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), muri Kaminuza no mu nkengero zayo.

Micomyiza yasabye ubwenegihugu bwa Suwede arabwimwa kubera ko yakomeje kwijandika mu bya Politiki ijyanye no gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/12/2021
  • Hashize 3 years