Igihombo gikomeye kuri Amerika mu gihe Ubwongereza buzaba buvuye mu muryango w’ibihugu by’Uburayi

  • admin
  • 17/01/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza,Theresa May yagize amahirwe mu itora ry’abadepite ryo kumukuraho ikizere, nyuma y’umunsi umwe abadepite banze umugambi we wo gukura Ubwongereza mu muryango w’ubumwe bw’u Bulayi.

Teresa May Kumurekeraho ikizere bimuhaye undi mwanya wo kongera gushaka imbaraga zo gukura ubwongereza muri uwo muryango binyuze mu bwumvikane n’abadepite.Minisitiri May yemerewe kugeza ku wa Mbere kugirango azabe yagejeje ku badepite undi izindi mbaraga ku mugambi we.

Mbere y’iryo tora,Minisitiri May yari yatangaje ko Ubwongereza bushobora kuva mu muryango w’u Bulayi muri Werurwe tariki 29 2019, kandi ko uwo muryango ushobora kongera ikindi gihe k’ibiganiro.

Gusa impuguke muri politike zibona ibi bishobora gutuma ubukungu bwa Texas na Amerika muri rusange bugira ikibazo nk’uko Clarke wigisha isomo ry’ubukungu na politike muri kaminuza y’i Dalas muri Texas ndetse akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Essex mu bwongereza yabisobanuye.

Yagize ati”Leta ya Texas ifitanye ubufatanye mu by’ubucuruzi n’Ubwongereza,ubwo birumvikana ko uburayi nabwo ariko bimeze.Muri politike rero ibyo hari icyo bizangiriza gikomeye”.

Yongeye avuga ko uku kwikura mu b’umwe bw’uburayi ku bwongereza bizashegesha umutekano w’Amerika kubera ko Amerika ifitanye ubufatanye bukomeye mu by’umutekano kuva cyera n’Ubwongereza ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye by’Uburayi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/01/2019
  • Hashize 5 years