Igihano cy’imyaka 25 gikomeje guteza impaka ndende mu Nteko

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Umushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano uri kwigirwa muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.

Ingingo ya 27 y’uyu mushinga w’itegeko ivuga ko igifungo kimara igihe kizwi, kimara nibura umunsi umwe (1) kandi ntikirenza imyaka makumyabiri n’itanu (25), keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi. Igifungo kimara igihe kizwi kibarirwa ku minsi, amezi cyangwa imyaka bya kalendari isanzwe.

Igifungo cy’umunsi umwe ni amasaha makumyabiri n’ane (24), icy’ukwezi kumwe (1) ni iminsi mirongo itatu (30), icy’umwaka umwe (1) ni amezi cumi n’abiri (12).

Bamwe mu badepite bagize iyi komisiyo bagaragaje ko batumva impamvu hafashwe imyaka 25 gusa ntibijye hejuru yayo.

Banavuga ko mu guhindura itegeko ryari risanzwe imwe mu mpamvu yari iyo kuzamura ibihano bitewe n’uko ibyaha bisigaye bikorwa cyane, bakibaza impamvu igifungo cy’imyaka 25 ari cyo cyashigiweho gusa.

Depite Nyirabega Eutalie yagize ati “Amahitamo ya politiki agira icyo ashingiraho kandi tukumva natwe mu buryo bwo kubisobanura tutabyumva, njye ni cyo nabajije, kubera iki amahitamo ya politiki yaje agahagarara ku myaka 25?”

Yunzemo ati “Njyewe nanahera ku byaha bya Jenoside ejo bundi umuntu yumvaga imyaka 25 ari ibintu bikomeye uragira gutya ukabona ari ubusa, njye ndibaza ayo mahitamo ya politiki yabirebye gute kugira ngo bavuge ngo imyaka 25 nta handi turenze.”

Perezida wa Komisiyo, Kayiranga Rwasa Alfred, yavuze ko mu mwaka wa 2012 ubwo bavugururaga iri tegeko ngo basanze icyaha cy’urupfu kitakiri ngombwa mu mategeko y’u Rwanda, bituma bakivanaho bashyiraho icya burundu.

Ibyo ngo byatumye imyaka ikatirwa abakoraga ibyaha igenda igabanuka ari n’aho byageze ku myaka 25.

Yavuze ko bikwiye gusobanurwa impamvu iyo myaka ari yo yakomeje ikagumaho mu gihe gahunda ihari ari iyo kuzamura ibihano bitewe n’uko ibyaha biri gukorwa cyane.

Yagize ati “Muri politiki iriho ni ukongera ibihano bitewe ko hari ibyaha bimwe

bigomba guhanishwa ibihano biremereye niba ari amahitamo ya politiki ibyo turabyumva.”

Visi Perezida wa komisiyo, Depite Uwayisenga Yvonne na we yunzemo avuga ko imyaka 25 ari mike ngo kereka wenda gereza ziramutse zuzuye ku buryo bagira impungenge z’aho abafungwa bashyirwa.

Yagize ati “Kereka wenda nibatumara impungenge bakatubwira ngo amagereza aruzuye, nibamara imyaka 30 bizaba ari ibindi bindi, kubona ibibatunga. Nibaduhe impamvu zifatika zituma bagarukirije ku myaka 25. Niba ntazihari njyewe numva twabishyira kuri 30 kugira ngo n’abakoze ibyo byaha bahanwe ku buryo bw’intangarugero ku buryo n’abandi batinya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yavuze ko basanze iyo myaka ihagije nk’igifungo cy’imaragihe.

Ashimangira ko gahunda ihari atari ukuzamura ibihano muri rusange, aho ngo hari n’aho byamanuwe.

Yagize ati “Aha rero ku myaka 25 twasanze atari ngombwa. Twasanze imyaka 25 ihagije nk’gifungo kinini cy’imaragihe. Nimujya kureba murasanga dushobora kugira icyaha cyahanishwa imyaka 15 tukagihanisha imyaka 20 ariko icyari kiri kuri 25 tukirekeraho.

Mwebwe rero mumeze nk’aho ari ibintu byo kugenda dusunika duhereye hasi tujya hejuru, ntabwo ari byo ahubwo hari n’aho twasubiye hasi.”Yunzemo ati “Ni yo mpamvu muri gusanga umuntu wafungwaga twamujyanye ku mande cyangwa imirimo rusange. Ubwose aho twazamuye ibihano?”

Avuga ko gihe imyaka yashyirwa kuri 30 abadepite babikora ariko bikaba iby’Inteko ntibibe ibya Guverinoma.

Gusa abadepite bagize iyi komisiyo bagaragajwe kutanyurwa n’ibisobanuro bya Minisitiri Evode, aho bamusabye kugaragaza impamvu nyayo yatumye bahitamo iyo myaka.

Depite Kayiranga yagize ati “Ntabwo tuvuze ngo ni uko dushaka kubizamura turabaza icyo mwashingiyeho, aho humvikane neza. Turavuga ngo igifungo cy’imaragiye kiri hagati y’umunsi umwe n’imyaka 25. Iyo ntera iri hagati y’umunsi umwe n’imyaka 25 impamvu yayo ni iyihe?

Yanabajije impamvu bitageze ku myaka 30 cyangwa hejuru yayo. Avuga ko amahitamo ya politiki ntawuyanze ariko ari ngombwa gusobanura impamvu bafashe iyo myaka ntibafate iyisumbuyeho.

Kuri we guhabwa ibisobanuro byuzuye ngo ni ingenzi kuko bazajya kubisobanurira abadepite bagize Inteko rusange.

Minisitiri Evode yavuze muri politiki hari ibintu byose bitabonerwa impamvu. Agaragaza ko imyaka 25 ihagije bitewe n’uko igihano kiba kigamije kubera isomo ku batarakora icyaha, gukosora uwagikoze ndetse no kumuha amahirwe yo gusubira mu muryango.

Yanavuze ko biri mu rwego rwo gutuma gereza iba ahantu hakosora uwakoze icyaha kurusha kuba munyumvishirize.

Avuga ko bareba ikorwa by’ibyaha n’umuvuduko wabyo bifite basanga ngo nta gihano kirenga burundu.

Basanga ku bantu bafungwa igifungo cy’imaragihe kitarenga imyaka 25.Yagize ati “Nonese ni muri kuvuga ngo turi kuzamura ibihano kuki turi guha igihano cy’imirimo rusange uwakoze icyaha gito kandi wari usanzwe afungwa? Ubwo se turazamuye cyangwa turamanuye. Sinzi impamvu muri kureba akantu kamwe mugasiga ibindi.

Ikibazo ahantu twebwe turavuga ngo turazamura ibihano aho tubona ari ngombwa. Hari aho tubona rero ko atari ngombwa.”

Ingingo ivuga iki gihano ikaba bayirekeye uko imeze, n’ubwo byabonekaga ko hari abadepite basa nk’aho batanyuzwe n’ibyo bisobanuro.

Yanditswe na Chief Editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/11/2017
  • Hashize 6 years