Igiciro cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 16 y’amanyarwanda

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 6 years
Image

Urwego ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu, aho guhera ku wa Kane tariki 4 Nyakanga 2019, igiciro cya lisansi kitagomba kurenga amafaranga 1080 Frw kuri litiro, aho yagabanutse avuye ku 1096 Frw yashyizweho muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 Nyakanga, ivuga ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga 1080 Frw kuri litiro; igiciro cya mazutu i Kigali ntikirenge 1072 Frw.

Ugendeye ku biciro byakoreshwaga mu mezi abiri ashize, igiciro cya lisansi cyagabanutseho 16 Frw mu gihe icya mazutu cyagabanutseho 11 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick yavuze ko “iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.”

Mu biciro byakoreshwaga mu mezi abiri ashize byatangajwe muri Gicurasi 2019, igiciro cya lisansi i Kigali cyaguraga 1096 kuri litiro naho mazutu i Kigali yari 1091 Frw kuri litiro.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 6 years