Ifoto ya Jay Polly irimo kwibazwaho na benshi niba hari aho ihuriye no kujya mu bapfumu
- 04/06/2016
- Hashize 9 years
Jay Polly ntago yavuzwe cyane ariko birazwi ndetse Abahanzi ba hano Mu Rwanda bamwe muri bo bakunze kuvugwaho kujya no gukorana n’Imbaraga z’abapfumu ndetse bamwe muri bo bagiye babishyira ahagaragara ugasanga nk’Umuhanzi ashyize mugenzi we ku karubanda ati twarajyanye cyangwa namubonye ajyayo ugasanga bikomeje kujya bitera impaka ndende.
Kuri ubu hagaragaye ifoto tutari twamenya neza niba koko ari ifoto y’Ukuri ya Jay Polly aho bigaragara ko ari kumwe n’Umuntu utagaragara neza niba koko ari Umupfumu ariko amagambo ari kuvugwa na benshi ni uko iyi foto yafashwe Jay Polly yagiye mu bapfumu gushaka imbaraga zo kwifashisha muri muzika nk’uko bamwe mu bahanzi byagiye bibagaragaraho. Aha Jay Polly kandi ari kumwe na Cisse usanzwe amenyerewe muri Touch Record nk’umuyobozi .
Ni ifoto bigaragara ko yafashwe mu gihe kitari icya vuba iyo uyitegereje neza. Ubwo twashakaga kumenya amakuru y’impamo ava kuru Jay Polly ku bijyanye n’iyi foto ntago uyu muhanzi yabashije kutwitaba ku murongo wa Telefone ariko nan’ubu turacyashaka by’ukuru niba koko uyu muhanzi yaba azi iby’iyi foto
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw